Abahinzi ba avoka mu karere ka Gakenke bazigurirwa na Tubura, bavuga ko nubwo bafite amahirwe yo kugurirwa umusaruro wabo wose icya rimwe, bakanayahererwa rimwe kandi vuba, bafite ikibazo cy’igiciro gito bazihabwaho, kuko ngo bahabwa amafaranga 50 ku gitumbwe, bagera muri santere z’ubucuruzi zo hafi aho bagasanga imwe iragura amafaranga 100, bagasaba na bo kuyahabwa kugira ngo barusheho gutera imbere.
Baganira na BWIZA kuri ubu buhinzi, bamwe muri bo bavuze ko bagiranye amasezerano na Tubura ko izajya ibagurira umusaruro wabo wose, bikabarinda abamamyi babahendaga kuko babahaga make cyane, ari byo byanatumaga ubu buhinzi udatera imbere muri aka karere, bamwe bazihinga mu rwego rwo kuzirya gusa, ari bwo banavuga ko n’abazibaguriraga baguraga nke, izindi abahinzi bakazirya,izitariwe zigapfa ubusa, bigatuma hari n’abatema ibiti byazo bakiterera ibindi bihingwa kuko batumvaga ko hari igihe zizagira akamaro.
Hari n’abavuga ko baziteraga abandi babaseka, babita inkorabusa, ariko guhera umwaka ushize Tubura itangiye kuzibagurira icya rimwe, abatarazihinze babonye ko bagenzi babo batangiye kuzikuramo ifaranga,batanga mituweli bitagoranye, batangira na bo ibyo gutekereza kuzihinga, kuko ngo ari ubwoko bukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, cyane cyane mu bihugu bya Aziya n’uburayi,zitangiye kuba igihingwa ngengabukungu, ubuhinzi bwazo butangiye kumvikana cyane uri aka karere, n’isoko rihari, ikibazo ari igiciro gito.
Mukeshimana Béatrice wo mu mudugudu wa Mbatabata, akagari ka Mbatabata, mu murenge wa Kamubuga, aho Tubura iherutse kubasarurira ikabagurira icya rimwe, avuga ko byabakanguye bigatuma bumva ko imbuto ziribwa zishobora kugira akamaro ko kwinjiriza rimwe amafaranga menshi, bitandukanye n’uko babitekerezaga mbere, bakaba bakwiteza imbere, ikibazo gisigaye kikaba guhesha agaciro kisumbuyeho umusaruro wabo.
Ati: “Mfite ibiti 2 maranye imyaka 10. Nabiteye bamwe mu baturanyi bambwira ko nkora ubusa kuko bamwe bari bataramenya ko imbuto, uretse kuziha abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, zanaguha amafaranga kuko twari tumenyereye abamamyi baza bagura duke izindi zigapfa ubusa kuko abantu batarya izisigaye zose ngo bazirangize, n’abazigurira ku biti,bakaziduhendaho ntidusigarane n’izo guha abana. Guhera umwaka ushize twabonye haza abakozi ba Tubura badusaba kugirana amasezerano y’imikoranire arimo kutugurira umusaruro wose tuzajya tubona, buri kwezi bakanayaduhera rimwe,bakazanatwongera ibiti byo gutera,abazikerensaga batangira kuzifuza,kuko noneho bari babonye akamaro kazo mu bukungu bw’uwazihinze.’’
Yarakomeje ati: “Ariko turifuza ko Tubura yasubiramo igiciro iduha kuko amafaranga 50 ku gitumbwe ari make cyane rwose kandi ziba ari nziza cyane, twazitayeho ngo natwe ziduteze imbere. Bayongereye byatuma turushaho guteza imbere ubuhinzi bwazo, izo badukeneyeho zose tukazibabonera,kuko nkanjye ibiti 2 byazo mfite bampa amafaranga 40.000 mu kwezi kandi mbere ntarayabonaga,akanazira rimwe nkabishima. Nari nabasabye kumpa izindi ngemwe nkagira nibura ibiti 20. Urumva ko batwongereye igiciro, nabasha kubonera abana banjye 7 ibikenerwa byose ku ishuri, ngatanga mituweli nta mbogamizi, tukaniteza imbere mu rugo n’abandi bakatureberaho.’’
Nkezabo Jean Paul na we wo mu mudugudu wa Mbatabata, akagari ka Mbatabata, muri uyu murenge wa Kamubuga ati: “Byari byiza pe! twari twanabishimiye Leta iki gitekerezo cyo guha agaciro ubuhinzi bwacu,n’abandi bose batangiye gukanguka babwitaho kuko bari kubona amafaranga aziye rimwe tububyazamo. Ariko kuko ibintu byose byazamuye ibiciro, turayafata ntitugire ikindi tuyagura gifatika. Akarere kacu kadukoreye ubuvugizi muri Tubura, bakayongera si twe twenyine inyungu zageraho,na Leta zayigeraho kuko nta wakongera gutema igiti cya Avocat agifata nk’aho kibangamiye indi myaka.’’
Ibindi bahurizaho basaba ni amatungo kugira ngo bashobore kubonera ifumbire iki gihingwa bafata nk’igishya mu bukungu,kwegerwa n’abashinze ubuhinzi bakabagira inama ku buryo bwiza bwo kubona umusaruro mwinshi kurushaho,hagira n’indwara zizamo bakaba bazimenya,no koroherezwa kubona ingemwe zihagije, byatuma n’intego za Leta muri ubu buhinzi zigerwaho.
Ushinzwe itangazamakuru n’ubuvugizi muri One AcreFund-Tubura, Bagambiki Evariste, yavuze ko hari amahirwe menshi mu bukungu ku bahinga iki gihingwa kuko gikunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga nka ngengabukungu,kikanabyazwamo byinshi by’ingirakamaro bataretse intungamubiri ziganjemo, ari yo mpamvu batangiye gushishikariza abaturage,mu gihugu hose kwita ku buhinzi bwacyo,aho umwaka ushize hatanzwe ingemwe 350.000 mu turere 27 tw’igihugu,ukuyemo utw’umujyi wa Kigali, n’uyu mwaka bakazatanga nk’izo,kandi ko nta kibazo cy’isoko,kuko bo ubwabo bisangira abahinzi mu mirima bakabagurira izo bejeje zose.
Ku byerekeranye n’iki giciro,ati: “Ni icyifuzo cyiza kandi natwe bahora bakitugezaho, ariko bagomba no kwibuka ko mbere zeraga bagahangayika bibaza aho bazigurisha zose, abamamyi babunamaho batari bunazimare, none Leta kubera agaciro iha abahinzi n’ubuhinzi bwabo ,turabasanga mu mirima tukabagurira umusaruro wose, n’iyo ntambwe ikwiye kwishimirwa.
Icyo tugamije ni iterambere ry’umuhinzi kandi Avoka iragenda iba ngengabukungu. Icy’igiciro bifuza kiri kwigwaho nubwo ntabizeza igisubizo nonaha, ariko bakore ibyo basabwa,bongere ubwinshi n’ubwiza bwazo,birinde abamamyi babashukisha udufaranga tw’intica ntikize,ibindi byifuzo byabo byose birimo n’ibyo by’ifumbire, turahari ngo tubyumve tunafatanirize hamwe kubishakira ibisubizo bibanogeye.’’
Akarere ka Gakenke ngo igihingwa ngengabukungu gisanzwe kihiganje ni kawa, ihingwa mu mirenge 12 gusa muri 19 ikagize, umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François akavuga ko bagiye kuyigeza mu mirenge yose ikarushaho kubateza imbere, kongeraho n’ubu buhinzi bwa Avoka bukozwe neza,abahinzi bagahabwa igiciro bishimiye, n’isoko rigari rihari, nta kabuza byarushaho kongera ubukungu n’imibereho myiza by’abagatuye basaga 380.000.




