Abantu 39 bishwe n’inkangu biturutse ku imvura nyinshi yaguye ikica abantu ikanangiza ibintu, bashyinguwe n’Imiryango yabo ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu, abasigaye nabo bijejwe gufashwa mu buryo bwose.
kuri uyu munsi Tariki ya 09 Gicurasi 2016 nibwo mu Karere ka Gakenke Abayobozi bakuru b’Igihugu n’abaturage bashyinguye abantu bishwe nibiza byaturutse ku imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki ya 7 rishyira iya 8 Gicurasi aho yahitanye abantu bagera kuri 35 abandi bakaba barakomeretse ndetse isenya amazu.

Mu Ijambo rye Minisitiri w’intebe yabwiye abaturage ko aje kubahumuriza no kubafata mu mugongo mu izina rya Perezida Paul Kagame ndetse na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
yavuze ko ibyabaye bibabaje kuko byabaye ibyago ku Abanyarwanda n’Igihugu bigatwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse bikanangiza amazu, imyaka,imihanda bidasize n’amatungo, aha yavuze ko Perezida Kagame na Guverinema y’u Rwanda babajwe nibi byago byabaye kandi ko hazakorwa ibishoboka byose hagafashwa abaturage bahuye nabyo kubona ibibafasha mu buzima bwa buri munsi mu buryo bwihuse ndetse no mu gihe kiri imbere bakazashakirwa aho kuba hatunganye.
Minisitiri w’intebe yavuze ko Leta ifite ingamba zo kurwanya ibiza aho hazaterwa amashyamba,gufata neza ibikorwa remezo kandi yasabye abaturage kumvira inama bagirwa zijyanye no kwirinda ibiza kugirango bitazongera guhekura Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yavuze ko imvura idasanzwe yaguye mu karere ayoboye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu yahitanye abantu 35 bo mu miryango 12, ikomeretsa abandi 19, ihitana amatungo 30, isenya amazu 460,isenya imihanda ihuza imirenge yangiza imyaka iri ku butaka bungana na hegitari 1250.
iyi mvura yaguye yangije ibikorwa remezo yica abantu mu Turere twa Gakenye,Musanze,Rubavu,Ngororero,na Muhanga ikaba yasenye inasiba imihanda ihuza imirenge yo mu Karere ka Gakenke aho yangije umuhanda uva Kigali ujya Musanze ibi byanagize ingaruka ku banyura muri uyu muhanda yaba abaturuka n’abajya Kigali Musanze na Rubavu kuko unyura muri aka Karere.








Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


