Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko mu rwego rwo gushaka imibereho bazinduka bakajya mu misozi gushaka amabuye bakayahonda bakayagurisha, bavuga ko kuri ubu, ubuzima bwabo bumeze neza kuko babasha kwikemurira ibibazo bitandukanye nubwo aka kazi gasaba ingufu.
Aba bagore bavuga ko biteye isoni kuba umugore yakwirirwa yicaye mu rugo ategereje gusa icyo umugabo ari buzane .
Umwe mu baganiriye na RadioTv10, yagize ati” Aka kazi karadufasha kuko nkanjye naje hano ntafite aho nkura udufaranga, ariko ubu ndahonda nkabona nujuje ibijerekani birenga 10 kugeza saa sita ku buryo ku munsi ntabura ibihumbi nka 2000, ayo rero nyakemuza utubazo twinshi”.
Aba bagore bavuga ko kubona amafaranga ya mituelle nka kimwe mu byari bibabereye imbogamizi cyane ari nabyo byabigishije ubwenge bwo guterera iyi misozi none ngo si yo gusa bavanamo ngo barayibona bagasagura n’ayo bagura ibindi bakeneye dore ko ibyo urugo rukenera ngo ari byinshi bituma bunganira abagabo babo.
Batitaye ku gihe bahamara, imbaraga bakoresha n’ibindi, bishimira aka kazi nk’abasubijwe nubwo bagatekereje bamaze kubona ko ubuzima bugoye ,nyamara ngo aya mabuye azwi nka conkasi bahonda atajya abura isoko ibyo bavuga ko byanatumye babona amafaranga batangira abana mu mashuri .


