Abantu bane bapfuye abandi babiri bagira ihungabana, ubwo inkuba yakubitaga abantu batandatu bo mu karere ka Gakenke barimo basenga.
Byabereye mu ku musozi wa Buzinganjwiri uherereye mu kagari ka Mbilima ho mu murenge wa Coko, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2024.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine.
Meya Mukandayisenga yavuze ko “Nibyo inkuba yabakubise bane bahise bapfa abandi babiri bajyanwa mu bitaro bari kuvurwa kuko umwe yaguye igihumure undi yakomeretse ku mubiri aravurwa ibikomere, bari bagiye gusengera mu ishyamba ngo ku giti cy’ishaba bahasanze udukapu twabo na Bibiliya babihavanye”.
Yunzemo ati: “Ba nyakwigendera bajyanywe mu bitaro ngo imiryango yabo yitegure kubashyingura, tuzabafasha kubaherekeza dufatanyije na MINEMA.”
Amakuru y’uko inkuba yakubise bariya bantu yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, ubwo umuturage wari uvuye kuvuza umwana yanyuraga hafi ya ririya shyamba ababona barambaraye hasi, bikaba ngombwa ko ahita atabaza inzego zirimo iz’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Inzego nyuma yo gutabara zahise zijyana abapfuye n’abahungabanye ku bitaro bya Ruli mu rwego rwo gukora isuzuma (ku bapfuye) no kwita ku bakomeretse.

4 Responses
Gakenke: Batandatu barimo basenga bakubiswe n’inkuba
Arikose Ngewe Icyonibaza Abantu barya Gusengera Mumashyamba Aho Insengeroziri Barahayobewe Ngewe Ndumva Reta Ntabufashayabaha Kuko Ndumva Abobantu Bameze Nkabaturage Bomukarere Kabugesera Bigeze Kurya Gusengera Mwishyamba Urusamarwe Rukabirukankana Ari Abantubabakecuru Harinabahunze Inkingo Za Kovide 19 Ngo Inkingo Nizinyamaswa Inama Nagira Abantu Nukobarya Basengera Munsengero .
Gakenke: Batandatu barimo basenga bakubiswe n’inkuba
Abobantu bakubiswe ninkuba wasanga ari abadive doreko bafite ibyobikorwa muriyiminsi byogutera abantu ubwoba bavugako isi igiyekurangira doreko banavuga abantu babinyujije mubibwiriza abantu munsengero bavuga abantu bakanabavuga mubibwiriza bitandukanye mbese ni ibikorwa tubona nkokubangamira abandi aba pasiteri nkabo nabagira inama yokureka ibikorwankibyo bitabibyo ribu ibabahagurukira.
Gakenke: Batandatu barimo basenga bakubiswe n’inkuba
Abobantu bakubiswe ninkuba wasanga ari abadive doreko bafite ibyobikorwa muriyiminsi byogutera abantu ubwoba bavugako isi igiyekurangira doreko banavuga abantu babinyujije mubibwiriza abantu munsengero bavuga abantu bakanabavuga mubibwiriza bitandukanye mbese ni ibikorwa tubona nkokubangamira abandi aba pasiteri nkabo nabagira inama yokureka ibikorwankibyo bitabibyo ribu ibabahagurukira doreko ibintunkibi bikunzekuba mukarere kabugesera mumurenge wa juru ahazwi nka cyirabo.