Abaturage ba kimwe mu byaro byo mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, bavuga ko hari igihe bamara iminsi myinshi batikozaho amazi kubera ukuntu aho bavoma ari kure cyane bakoresha amasaha agera kuri abiri kuhagera.
Umwe mu baturage wavuganye na Bwiza.com yagize ati “Ikibazo cy’amazi kuturemerera, kuyabona kwacu bisaba kuyakura hasi hariya mu misozi..kumanuka yo ni iminota 40, kuzamukayo ni nk’isaha n’iminota 20. Ubwo se uwo mukecuru udafite imbaraga yabigenza gute? Kumara igihe byo utoga birashoboka…”
Undi muturage yavuze ko mu bibazo bafite muri iki cyaro ikibazo cy’amazi ari cyo kibaremereye kurusha ibindi. Uyu yagize ati “ Koga ni icyitonderwa. None se ko wakoga wabonye amazi utayabonye urumva wakoga ijana ku ijana?”
Abaturage banavuga ko hari igihe baburara batatetse kubera kuva guhinga bakajya kuvoma mu birometero byinshi bigorana, bakaba basaba ubuyobozi ko bwabegereza amazi meza kimwe n’abandi Banyarwanda.
Aba baturage bavuga ko hari n’igihe barya rimwe ku munsi batabuze ibyo guteka ahubwo ari ukubera kibazo cy’amazi.
Umwe muri bo ati “ Icyifuzo cyacu …niba muri intumwa, mwatugezaho amazi meza karemano niba byashoboka,”
Undi ati “ Icyifuzo nuko twabona amazi hafi kugirango n’abantu bafite intege nke nabo nibura babone utwo bakaraba n’ayo kunywa…”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, we ntiyumva ukuntu umuturage amara iminsi atiyuhagira kandi ngo avoma muri metero 500 cyangwa 800, mu gihe abaturage bo bavuga ko bakora urugendo rurenga amasaha abiri bajya gushaka amazi meza, ariko abizeza ko bitarenze itariki 30 z’ukwezi gutaha bazaba babonye amazi meza.
Ati “ Mudufashe, turakorana, kandi dukorana neza ariko nshaka kugirango n’aho mugeze, ni byiza gukorera abaturage ubuvugizi. Ariko mu gihe murimo kubakorera ubuvugizi munatwigishirize abaturage. Ngo ubwo mbuze amazi navomaga mu metero 500 sinjya muri metero 800 ndamara iminsi 10 ntakarabye…”
Yongeyeho ko mu Murenge wa Coko hari umushinga munini w’amazi urimo kuhakorerwa, kubw’ibyo vuba abaturage bazaba begerejwe amazi meza.
Ati “ Turizera ko ku itariki 30 z’ukwa gatandatu, niko tubyifuza, ko ari ya mazi yaba yararangije kuzamuka..icyo kikaba kimwe mu bisubizo twizeza abaturage.”
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abaturage bamaze kugezwaho amazi meza ari 89,2% mu gihugu cyose, mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze mu 2024 .


