Gakenke: Gitifu arashinjwa kwigira umupolisi akaka abamotari ibyangombwa akabaca n’amande

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bamotari bakorera mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Gasasa Evergiste, kuba yarigize umupolisi akajya abaca amande, akabaka ibyangombwa uwanze agatwara moto ye.

Umwe mu bamotari wavuganye na BTN yasobanuye ibibazo bafitanye n’uyu muyobozi.

Ati “Nuko gitifu aduhagarika akatwaka ibyangombwa. Akadutangira…wenda kutubaza ibya covid niba umuntu yarikingije ibyo byo nta kibazo. Ariko atubaza ubwihingizi, akatubaza permit, kandi atari ibintu bimureba. Yagusangana akabazo gatoya cyangwa utwaye nk’umuntu, akakubaza nk’ibya polisi kandi atari umupolisi,”

Uyu mumotari yongeyeho ko iyo agusanganye akabazo na gato moto bayijyana ku kagari.

Yakomeje agira ati “ Iyo aguhagaritse ukanga guhagarara, moto ayishyira recherche…”

Mugenzi we avuga ko umuyobozi w’umurenge ababangamiye kandi yivanga mu kazi katamureba.

Aba bakaba basaba polisi kugira icyo yakora ikabakiza uyu muyobozi.

“Niba yumva bimubangamira, yasaba traffic bakazana traffic ikajya itubaza ibyangombwa, ” uyu ni umumotari.

Ku murongo wa telephone avugana n’itangazamakuru, uyu muyobozi w’umurenge yagize ati “ Njyewe ntabwo mbaka ibyangombwa. Ni ubukangurambaga turimo bwo kugirango abantu byibura tubigishe kugendana ibyangombwa, tubigishe kubahiriza amategeko. Ariko njyewe nshinzwe kugira abantu inama no kubigisha kwirinda ibyaha.”

Ku ruhande rwe, umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo ariko biramutse ari byo ibikorwa n’uyu muyobozi bidakwiye.

Ati “ Aramutse abikora, ni ibintu byasuzumwa, bikagirwaho inama bikaba byakosoka. Ubwo ni ikintu tugiye gukurikirana, turebe mu by’ukuri niba ibyo ngibyo bikorwa. Nyuma rero y’aho bizagaragarira, ubwo ni ukumwegera tukamugira inama tukanamubwira uburyo ibintu bikwiye gukorwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *