Gakenke: Ibitaro bya Gatonde bemerewe na Perezida Kagame muri Gicurasi bizaba byuzuye

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe imyubakire y’Ibitaro bya gatonde, mu karere ka Gakenke, abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, baremeza ko ibi bitaro bizaba byuzuye mu mezi atatu ari imbere uhereye muri uku kwezi, bikaba byitezweho gucyemura ikibazo cy’urugendo abaturage bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi i Shyira.

Kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 26 Gashyantare 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara n’Abayobozi batandukanye baturutse mu nzego zihuriye ku gikorwa cyo kubaka Ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke.

Aa297

Ni inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Inkeragutabara, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, basuye ibyo Bitaro hagamijwe kureba aho imirimo yo kubyubaka igeze no gufata ingamba zo kwihutisha imirimo isigaje gukorwa.

D0VKMvQX4AAeFGQ

Abayobozi bitabiriye icyo gikorwa batemberejwe inyubako y’Ibitaro bya Gatonde maze berekwa aho serivisi zitandukanye zizakorera ndetse banasobanurirwa aho imirimo yo kubyubaka igeze. Aba bayobozi batanze kandi ibitekerezo byo kwihutisha imirimo isigaje gukorwa kugira ngo ibyo Bitaro byuzure mu gihe kidatinze.

Mu bitekerezo byatanzwe n’aba Bayobozi harimo kandi ibijyanye n’uburyo hagomba guteganywa aho abarwaza bazajya bicara mu gihe abaganga barimo kuvura ndetse n’imicungire y’amazi y’imvura azaturuka ku nyubako y’ibyo bitaro.

D0VMdQ4WsAMFYi6

Muri rusange abashinzwe imirimo yo kubaka ibyo Bitaro bamenyesheje Guverineri Gatabazi n’abo bari kumwe ko imirimo yo kubyubaka izaba yarangiye mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye ubu, ni ukuvuga mu kwezi kwa Gicurasi 2019.

Guverineri Gatabazi yavuze ko Ibitaro bya Gatonde ari ibitaro abaturage bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bikaba biri kubakwa ahantu hatigeze harangwa ibikorwa by’iterambere, aho abaturage bajyaga bamanuka imisozi ihanamye cyane, ahantu hagoranye kugenda, bajya kwivuza i Shyira, ibyo bikaba byabasabaga gukora urugendo rurerure kandi rugoranye.

D0VKK1 X0AAOXft

Yakomeje avuga ko mu gihe cya vuba ibi bitaro nibitangira kwakira abarwayi, ikibazo cy’urwo rugendo bakoraga kizaba kibaye amateka, kuko serivisi zose z’ubuvuzi abaturage bazakenera bazazihasanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Nyemazi Jean Pierre yatangaje ko ibitaro bya Gatonde nibyuzura bizaba bifite ubushobozi (ibitanda) bwo kwakira abarwayi mirongo ine bivuza barara n’abandi benshi bivuza bataha kandi servisi zose zikenerwa mu buvuzi zizajya zihatangirwa, zirimo iz’ababyeyi n’abana, kubaga, ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso n’izindi.

Bwana Nyemazi yatangaje kandi ko ibi Bitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, biteganyijwe gutangira kwakira abarwayi muri Nzeri muri uyu mwaka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *