Gambia: Guhera kuwa 19 Mutarama A.U. ntizaba igifata Yahya Jammeh nka perezida

Sangiza iyi nkuru

Afurika Yunze Ubumwe iratangaza ko guhera kuwa 19 Mutarama itazaba igifata perezida wa Gambia, Yahya Jammeh nka perezida wa Gambia. Kuri iyi tariki hakaba aribwo hari hateganyijwe umuhango wo guhererekanya ubutegetsi hagati ye n’uwatsinze amatora, Barrow.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama yabereye I Addis Abeba, Akanama k’umutekano ka AU kagaragaje ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’igikorwa cya perezida Jammeh zirimo amakimbirane ya politiki, kuharenganira k’uburenganzira bwa muntu ndetse hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu n’ibyabo bishobora kubigenderamo.

Hagati aho, perezida wa Gambia watowe, Adama Barrow yatangaje ko Yahya Jammeh aramutse yemeye kurekura ubutegetsi mu mahoro yahabwa icyubahiro nk’icy’umuntu wigeze kuyobora Gambia kandi akaba atakurikiranwa n’ubutabera ku byaha yakoze mu myaka 22 amaze ku butegetsi.

Kuri uyu wa Gatanu, Adama Barrow yatangarije BBC ko bifuza kugumana Jammeh muri Gambia, aho yagize ati: “Sintekereza ko hari impamvu yo gutuma ajya mu kindi gihugu.”

Mu rwego rwo gukomeza kureshya Jammeh ngo arekure ubutegetsi kandi, umwe mu bayobozi b’ihuriro rya Adama Barrow witwa Mai Ahmad Fatty, yavuze ko Jammeh narekura azakomeza guhabwa ibyo abayoboye igihugu bagenerwa birimo ibiro azihitiramo, abashinzwe kumurinda n’imodoka z’agaciro. Yongeyeho ko bifuza kugira Jammeh umuntu bajya bitabaza akabagira inama.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwo perezida Yahya Jammeh yahiritse ku butegetsi mu 1994, Dawda Jawara, yahunze igihugu aba hanze kugeza ubwo Jammeh yamuhaga imbabazi mu 2001.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *