Gambia: Urukiko rwakatiye igihano cy’urupfu 5 bakoreraga urwego rw’ubutasi kubwa Jammeh

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Gambia kuri uyu wa Gatatu rwahanishije igihano cy’urupfu abantu batanu bahoze bakorera urwego rw’ubutasi bazira iyicwa ry’impirimbanyi muri politiki yishwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yahya Jammeh.

Umucamanza wo mu Rukiko Rukuru, Kumba Sillah-Camara, niwe wasomye igiano cyahawe uwahoze akuriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (NIA), Yankuba Badjie, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Ebrima Solo Sandeng, wari umuntu w’ingenzi mu ishyaka United Democratic Party, mu 2016.

Uwari ushinzwe ibikorwa muri NIA, Sheikh Omar Jeng n’abandi bayobozi bo muri uru rwego, Babucarr Sallah, Lamin Darboe na Tamba Mansary, na bo bahamijwe uruhare muri ubu bwicanyi bakatirwa igihano cy’urupfu n’Urukiko Rukuru rwa Banjul.

Sandeng yatawe muri yombi mu gihe cy’imyigaragambyo yo muri Mata 2016 yo kwamagana Yahya Jammeh. Yapfiriye muri kasho nyuma y’iminsi ibiri kubera inkoni n’iyicarubozo.

Urupfu rwe rwahungabanyije politiki yo muri iki gihugu runatuma Jammeh ahirikwa ku butegetsi yari amazeho imyaka 22.

Haruna Susso, undi mukozi wa NIA, na Lamin Sanyag, umuforomokazi, bo bahanaguweho icyaha cy’ubwicanyi no kubabaza umubiri.

Uwari umuyobozi wungirije wa NIA, Louie Richard Leee Gomez, nawe yari yarashinjwe ariko apfa adakatiwe. Yusupha Jammeh nawe waoraga muri NIA yarashinjwe ariko nyuma agirwa umwere.

Uru rubanza rwatangiye mu 2017 ni rwo rwonyine rwari rukomeje rufitanye isano ‘ibyaha byakozwe ku butegetsi bw’igitugu bwa Yahya Jammeh.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *