Gareth Southgate yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Sam Alladyce asezeye igitaraganya ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza y’umupira w’amaguru; igahabwa mu buryo bw’agateganyo Gareth Southgate wari usanzwe atoza ikipe y’abato; yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru akaba azatangazwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Aya makuru atangajwe nyuma y’aho kuwa mbere w’iki cyumweru, Southgate yagiranye ikiganiro n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA); amakuru akaba avuga ko impande zombi zisigaje kumvikana ku masezerano y’akazi y’imyaka 4 nkuko Telegraph ibitangaza.
[ad id=”44145″]
Southgate wamaze guhabwa aka kazi kuri uyu wa gatatu 23 Ugushyingo 2016, biteganyijwe ko nta gihindutse yazatangazwa ku mugaragaro kuwa mbere; mbere gato y’inama rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza akajya ahabwa miliyoni n’igice (£1.5) y’amapawundi.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gareth Southgate ashaka ko Steve Holland wari umutoza wungirije muri Chelsea ari we waba umwungiriza we wa mbere.
Nyuma yuko Southgate w’imyaka 46 atsindiye igihugu cya Scotland akabasha no kunganya n’igihugu cya Esipanye, ngo yahise agirirwa icyizere na FA; ihita yanzura ko nta wundi muntu izakoresha ikizami cy’akazi cyo kuvuga uretse we gusa.
Abagabo batanu barimo umuyobozi mukuru wa FA Greg Clarke, umunyamabanga mukuru Martin Glenn n’abandi bafata ibyemezo muri FA bemeranyije icyarimwe ko agomba guhabwa aka kazi bashingiye ku bitekerezo yabagaragarije na gahunda afite mu guteza imbere umupira w’u Bwongereza n’ikipe y’igihugu yitiriwe intare eshatu.
[ad id=”44145″]
Kimwe mu bibazo bimutegereje harimo gukemura ikibazo cya kapiteni Wine Rooney na bagenzi Barimo Jordan Henderson na Adam Lallana bafotowe basinze nyuma yo gukina umukino n’ikipe ya Scotland.
Gareth Southgate ahawe uyu mwanya nyuma y’igihe kirekire ari umutoza w’abatarengeje imyaka 21, akaba yahembwaga ibihumbi 500 by’amapawundi ku mwaka; akaba asimbuye Sam Alladyce wahembwaga miliyoni ebyri n’igice.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *