Gasabo: Abagiye kwimurirwa mu Busanza bazajya bahabwa inzu hakurikijwe agaciro k’umutungo bari bafite

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka n’abandi bayobozi, kuri uyu wa kabiri, itariki 03 Mata, bagiranye ibiganiro  n’abaturage bahagarariye abandi batuye mu Midugudu ya Kangondo I & II na Kibiraro I yo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo kuri gahunda yo kubimurira mu nzu zigezweho zatangiye kubakwa, babwirwa ko bazahabwa inzu hakurikijwe agaciro k’umutungo w’uwimuwe.

Muri ibi biganiro abahagarariye abaturage bahawe umwanya wo gusobanuza kandi babwirwa ko “Buri muturage azabarirwa agaciro k’umutungo we kandi uzashaka azizanira abagenagaciro bigenga”.

DZ25MnLW0AAZ5ac

Naho nyuma yo kubarirwa, abaturage bazahabwa inzu hagendewe ku gaciro k’umutungo w’uwimuwe nk’uko byatangajwe na minisitiri Kaboneka.

DZ25MnyX4AA nk5

Ibi biganiro kandi bije nyuma y’aho ku munsi w’umuganda, kuwa 31 Werurwe 2018, i Busanza mu Karere ka Kicukiro habaye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango y’abaturage bagiye gukurwa mu miturire y’utujagari.

DZ21U34W4AAaCRl

DZ2xuxcW0AAyFdm DZ25MnYXkAIri1c

 

Ni ibiganiro bije bikurikira ibindi inzego z’ibanze zari zaragiranye n’abaturage ku rwego rw’agakari, umurenge, akarere ndetse n’Umujyi basobanurirwa gahunda yo kwimurwa mu kajagari batuyemo.

 

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *