Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagorororwa RCS buratangazako abagororwa 2 bashobora kuba barazimiriye mu bari baje kubasurakuri Noheli kuko kugeza ubu bakomeje kuburirwa irengero.
Aba bagororwa barimo Martin Ugirimpuhwe wari ukurikiranyweho ibikorwa by’ubujura ndetse na Emmanuel Twagirimana wari umaze igihe akatiwe imyaka 4 ku byaha yaregwaga, bikekwa ko bacitse mu gihe gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 yo yashyaga kuri uyu wa 25 Ukuboza abantu bagahugira mu kuzimya ndetse ntihagire n’umugororwa ucika ahubwo hakagira abakomereka.
Nk’uko bisanzwe, iyo umunsi mukuru wa Noheli wegereje, hatangwa uburenganzira bwo gusura ababa bazaniye iminsi mikuru ababo bafunze bakabasha kubonana.
Ni muri urwo rwego umuvugizi wa RCS yatangarije umuseke dukesha iyi nkuru ko aba bagororwa babuze kubera ko abari baje gudura bari benshi cyane ku buryo butandukanye n’ubusanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yavuze ko aya makuru y’uko aba bagororwa bacitse yamenyekanye uyu munsi.
Kuva aya makuru yamenyekana hahise batangizwa ibikorwa byo gushakisha aba bagororwa.
@Bwiza.com


