Abaturage bagera ku bihumbi bitanu bashoye imari mu mushinga wa Kompanyi yitwa Unlimited Wealth Network (UWN) yororera inkoko ahitwa ku Gasima mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baratabaza Umukuru w’Igihugu bavuga ko bashobora kuba barakorewe ubwambuzi bw’amafaranga bashoye ndetse ubu bakaba basaba nibura guhabwa inyungu z’amezi abiri ngo bifashishe mu bihe bya Coronavirus ntibikunde. Bwiza.com kuwa 22 Mata uyu mwaka yabagejejeho inkuru ifite umutwe ugira uti “Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko.” Soma: https://bwiza.com/?Gasabo-Abasaga-1-000-baratabaza-nyuma-yo-gushora-imari-muri-kompanyi-yorora Mu gihe uwashinze iyo kompanyi, Mike afunzwe akurikiranweho gushinga kompanyi itemewe n’amategeko, amafaranga ya kompanyi yafatiriwe na Leta mu gihe abaturage nibura basaba ubuyobozi kubaha nibura inyungu ku migabane y’amezi abiri muri ane bamaze batishyurwa ngo bakoreshe muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abaturage bavuga ko basanga bazira icyaha cya Mike mu gihe bitatu bya kane by’amafaranga ya kompanyi ari ayabo kandi muri ibi bihe bya Coronavirus bakwiye kuba bakoresha ayo mafaranga. Abaturage baratakambira ubuyobozi Abaturage bavuga ko abayobozi bakwiriye gutekereza kuri iki kibazo kiri kugira ingaruka ku miryango yabo. Umwe mu bahagarariye aba baturage yatangarije Bwiza.com ati ” Turasaba ko Minisitiri w’Ubutabera yakumva ikibazo cyacu. Turi kuryozwa amakosa ya Mike. Ntitwiyuyumvisha uko abayobozi bafatira amafaranga ntibemere gutanga byibura amezi abiri ngo duhangane n’ibihe bya Guma mu Rugo. Twifuza ko baduha amafaranga y’amezi abiri ku yo twari guhabwa ku migabane yacu mu mezi ane twamaze tudahabwa amafaranga noneho ibijyanye no gutegereza inkiko tukabitega amaso. Uyu muturage yakomeje agira ati : “Twabonye inzego zitandukanye ziduha ibisubizo bitatunyuze. Tuzi ko Perezida wacu, Paul Kagame yatwumva. None se ikibazo nk’iki gifite ingaruka ku bantu ibihumbi bitanu n’imiryango yabo, urumva kidakomeye? Kuvuga ngo dutegereze Mike aburanishwe ntitubyanze. Ariko se turaza kuba tubayeho dute kuko ngo azaburanishwa ari uko Coronavirus yarangiye, nta we uzi igihe bizarangirira, niyo mpamvu dutakambira ubuyobozi ngo butugoboke.” Undi munyamuryango, Gad Rutazuyaza avuga ati: “Twibaza ko niba Mike bamufunze kuko atubahiriza ibyo Leta imusaba, twebwe nk’abanyamuryango ntabwo twabigenderamo. Maze amezi ane nta nyungu ku mugabane mpabwa. Nari mfitemo Frw miliyoni eshatu kuko njye n’umugore tugiramo buri umwe umugabane wa miliyoni n’igice.” Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa asaba ko: “Ikibazo Leta yagikemura mu buryo bwihariye kuko gufunga amafaranga yacu mu bihe bya Guma mu Rugo ni ikibazo. Ubu se twazategereza igihe Mike azaburanira tunakizi, ubukene bwaba bwaraturembeje. Natwe ntidukeneye kwishyurwa yose, dukeneye make yo kwifashisha noneho ibindi inkko zibikurikirane.” UWN iremera kwishyura abaturage amafaranga make yo kwifashisha mu bihe bya guma mu rugo Umuyobozi wa UWN, Mireille Asimwe avuga ko igihe Leta yaba ifunguye amakonti ari ho amafaranga y’abaturage, yabishyura ayo kuba bifashishije. Atangaza ko ubu nta mafaranga afite iwe mu rugo, ko yose yari kuri banki. Asimwe avuga ko Kompanyi ayoboye nta mugambi ifite wo kwambura aba baturage gusa ngo ni uko yagize ibibazo. Ati “RUB yahagaritse amakonti yose ari ho amafaranga ya kompanyi. Mike nk’umuyobozi mukuru arafunzwe dutegereje ko aburana, konti zigafungurwa noneho tugafata igihe cyo kwishyura aba baturage.” Ku ngingo yo kuba yaha amafaranga make abafite imigabane muri kompanyi nk’uko bari babyifuje, Asimwe ati “Naba nkubeshye ngo dufite amafaranga y’amezi abiri twaha abaturage. Nabasaba kwihangana iki kibazo kikarangira. Kompanyi iri mu gihombo. Inkoko zisaga 1,000 zarapfuye, ugeze ku biraro wabona ko hari n’ibirimo ubusa. Nibafungura izo konti tuzabishyura. Ubu Corona yaje nta sitoke dufite, kubona umuguzi ni ikibazo kuko resitora, hoteli, ntabwo ziri gukora.” Uyu muyobozi asaba Leta gukurikirana iki kibazo kiri mu butabera, noneho konti zigafungurwa abaturage bagahabwa amafaranga yabo. Ubushinjacya buravuga kuri iki kibazo Bwiza.com yavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi kuri uyu wa 27 Mata, avuga uko asanga iki kibazo cyakemuka. Nkusi ati “Niba ibintu biri mu nkiko, ibyo ni iby’inkiko. Ntabwo abantu bavuga ngo ubwo turi muri COVID-19, turi mu bibazo, oya kuva biri muri purosija [procedure] y’inkiko, ni ukureka inkiko zigakora akazi kazo.” Abajijwe niba aba baturage bataka inzara bazabona amafaranga yabo ari uko Mike aburanishijwe, Nkusi ati “Ofcourse [Ni uko bimeze]. Ni ibintu byumvikana. Ni ukureka inkiko zigakora akazi kazo, zikadesida [decide] kuri ayo mafaranga n’ibindi byose birebana na we [Mike].” Nkusi yakomeje agira ati “Urumva ni akababaro bafite gusa nibizere inkiko. Bazamenya amaherezo y’ayo mafaranga, ibyafatiriwe byose. Baramutse bafite ikibazo kihutirwa bagana inkiko ku bijyanye n’amafaranga.” Uyu muyobozi agira inama abaturage kujya mu nkiko mu gihe bavuga ko batabona ayo guha umwavoka bose. Ubahagariye ati “Kujya mu nkiko ni ukuremereza ikibazo. Ese urwo rubanza rwo rwazacibwa ryari? Coronavirus irangiye? Ubwo se twaba tubayeho dute? Umwavoka arasaba za miliyoni eshanu, hari n’ufite umugabane w’ibihumbi 100, ubwo se waha umwavoka ibihumbi 200 uregera umugabane w’ibihumbi ijana? Ntabwo twabishobora rwose.” Imiterere ya kontaro hagati y’abaturage na kompanyi UWN Kubona amafaranga kw’aba baturage bava imihanda yose y’igihugu bigaragara ko bizasaba ko Mike aburanishwa. Ni mu gihe uyu mugabo ukomoka muri Nigeria azasubizwa mu nkiko ari uko ibihe byo kuguma mu rugo byarangiye. Ni igihe kitazwi kuko urugamba rwo guhangana na Coronavirus rugikomeje, ari nako abashoye imari muri iyo kompanyi bagashwa n’ubukene n’inzara.







4 Responses
Gasabo: Abaturage bagera ku 5,000 baratabaza Perezida Kagame
Muge mumbabarira mwo konona Ikinyarwanda; ngo prosija, kudesida, ….. Mana we, u Rwanda tugeze aharindimuka koko!!! Kinyarwanda cya Cyilima Rujugira uzatabarwa na nde???
Gasabo: Abaturage bagera ku 5,000 baratabaza Perezida Kagame
ariko nawe ntugakabye ! ubuse ntiwabonye ko bashyizeho ibisobanuro byayo ! kandi jya umenya ko umuco n’ururimi bikura
Gasabo: Abaturage bagera ku 5,000 baratabaza Perezida Kagame
ariko nawe ntugakabye ! ubuse ntiwabonye ko bashyizeho ibisobanuro byayo ! kandi jya umenya ko umuco n’ururimi bikura
Gasabo: Abaturage bagera ku 5,000 baratabaza Perezida Kagame
Muge mumbabarira mwo konona Ikinyarwanda; ngo prosija, kudesida, ….. Mana we, u Rwanda tugeze aharindimuka koko!!! Kinyarwanda cya Cyilima Rujugira uzatabarwa na nde???