Gasabo: Abayobozi basabye ruswa bavuga ko bagabana n’ababakuriye

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu murenge wa Ndera basabye ruswa umuturage washakaga kubaka, bamubwira ko bagomba kugabana n’ababakuriye mu nzego, maze bagubwa gitumo.

Ruswa mu myubakire ikomeje kuba akarande mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere. Kuri sitasiyo ya Polisi i Ndera mu karere ka Gasabo, hafungiye abayobozi babiri bo mu nzego z’ibanze kubera kwaka no kwakira ruswa mu birebana n’imyubakire.

Nubwo hafunzwe ushinzwe amakuru n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kira, akagari ka Kibenga, mu gusaba amafaranga ya ruswa bavugaga ko bagomba kuyatera imirwi, bakagabana n’inzego zibakuriye ku kagari.

Nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bwa Polisi mu mujyi wa Kigali, Munyemana Gaspard na Ntakirutimana Wilson bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Bivugwa ko ku itariki ya 19 Nzeri, aba bayobozi gito basanze Mukanemeye Josephine yubaka inzu nta byangombwa, baramuhagarika maze bamusaba amafaranga ibihumbi 200.

Mu guciririkanya, byavuye kuri 200 bigera ku bihumbi 100, ariko bagononwa ngo kuko “bamubwiraga urutonde rw’abo bazagabana bose mu mudugudu n’akagari”, nawe agasanga ari benshi, uko nabo bamwerekaga ko ayo mafaranga ari make.

Yakomeje ati “Nari nzi ko ibyo basaba bitemewe n’amategeko, mpamagara Polisi ndayibimenyesha, ni yo mpamvu aba bagabo bafatiwe mu cyuho ubwo bakiraga igice cy’amafaranga twari twemeranyije .”

Munyemana yafashwe yakira amafaranga 70, 000 mu gihe Ntakirutimana yafatiwe mu cyuho yakira 20, 000.

N’ubwo aba bagabo bahakana gusaba no kwakira ruswa, ntibashobora no gusobanura impamvu batasenye burundu inzu yari yubatswe bitemewe ubwo bari babiherewe uburenganzira n’akagari, ndetse n’icyo amafaranga bakiriye bayaherewe kandi bavuga ko ntaho bahuriye n’uwubakaga.

Uruhererekane mu kurya ruswa

Ruswa mu myubakire mu karere ka Gasabo kimwe n’ahandi, yakwa n’umwe ariko isangirwa na benshi. Ibimenyetso birabura, ariko ikimenyimenyi ni uko iyo umuyobozi umwe yayakiriye, nta wundi uhirahira gusenya iyo nyubako.

Mu karere ka Gasabo, amafaranga ya ruswa akunze kwakwa na ba DASSO (mbere hari LDF), ubundi bayafata bakagabana n’ababakuriye.

Umwe mu bakuru b’imidugudu y’umurenge wa Ndera, yahishuriye Bwiza.com ko umuyobozi mukuru (Gitifu w’akagari n’uw’umurenge) azenguruka mu modoka cyangwa kuri moto areba inzu zimaze kuzura, ubundi agahamagara umukuru w’umudugudu. Ati, “buriya aca hariya hejuru akazibara, ubundi akampamagara nkamuha raporo. Niba ari inzu eshanu zuzuye mu mudugudu nyobora, nkamuha ibihumbi ijana”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyarwanda ati ‘uwanga amazinwe abandwa habona’, ni uwuhe muyobozi wasobanura impamvu hatari ruswa, ariko akajagari kagakomeza kubakwa? Mu murenge wa Ndera akagari ka Cyaruzinge, Kibenga na Rudashya, amazu ntasiba kuzamuka. Ugeze ahitwa ku Gashure, hari n’inzu utabona ko ibamo abantu, kuko n’inzira iyigeramo itagaragara.

Umuyobozi wabishobora amashirakinyoma, ni uwakora umukwabo agasaba buri wese guhagarara ku nzu ye afite icyangombwa yayubakiyeho, ‘haboneka mbarwa’.

Muri aka karere ka Gasabo, hakunze kuvugwa imyubakire n’imisenyere mu kajagari, kuko bajya gusenya bakagenda bataruka iz’abatanze akantu. Byaravuzwe mu Kinyaga cya Bumbogo, bivugwa Cyaruzinge, bivugwa i Nduba, Jabana na Gikomero.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, agaya abayobozi bagaragaza imyitwarire irangwa na ruswa aho kuba intangarugero.

Agira ati, “Abo bayobozi baba bitezweho kubera urugero abaturage, ni nabo babonekamo ababashyira mu bihombo nk’aho baba baka ruswa kandi bazi neza ko ibyo bubatse bitemewe amaherezo bizasenywa; ni ikintu gihesha isura mbi gahunda ya Leta y’iterambere ry’imyubakire buri Munyarwanda wese akwiriye guharanira.”

Avuga kandi ko imyubakire itemewe n’amategeko ari nayo igenda itiza umurindi ibiza ndetse n’imfu z’abantu bigenda bigaragara.

Aba bayobozi bafashwe mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu ibiza bisenya amazu yubatswe mu manegeka [ku buryo butemewe], ahandi abayobozi nabo basenye izubatswe nta byangombwa, kandi batitaye ku kuba inzu ari iy’umuyobozi cyangwa yarubatswe ayikingiye ikibaba.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *