Uwitwa Uwera Jean Pierre utuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, ho mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ufite ibikorwa by’ubucuruzi mu Gakinjiro, umudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, arashinja umuyobozi w’uyu murenge, Musasangohe Providence, kuba yaravuze ko azamusenyera ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi.
Ni imitungo y’ibibanza bigera muri bitatu umugore we witwa Uwimana Marie Grace yaguze afatanyije nabo bashaka gukora ishyirahamwe ryo gukora ibikorwa byo gucuruza imbaho no kubaka hangard za kijyambere, ariko ntiryabasha gukorwa kubera ngo uwo mupolisi icyo gihe wari ukiri umupolisi muto n’irindi tsinda ahagarariye ngo babyikubiye kuva mu ntangiro za 2020 kugeza n’uyu munsi ari bo babyaza umusaruro iyo mitungo.
Jean Pierre avuga ko bagiye mu Rukiko Rukuru n’ubu urubanza rukaba rutegerejwe ku itariki 15 Kamena 2022, akaba ashinja ariko Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi gufatanya na SSP Kimenyi mu mugambi wo gushaka kumukenesha.
Mu kiganiro yahaye Bwiza.com yagize ati “ Ariko icyo gihe SSP Kimenyi Innocent guhera Musasangohe aje kuyobora Umurenge wa Gisozi mu kwezi kwa gatatu, niho yagerageje kumubwira amunteranyaho, yari asanze kandi mfite ibikorwa hariya, hari na hangard narimaze kuhubaka mu mutungo dusangiye ufite UPI 1345 nsangiye n’uwo SSP Kimenyi Innocent, Musasangohe yaraje abitegetswe na Kimenyi Innocent, araza afungira abapangayi bari barimo tunafitanye n’amasezerano, nta rubanza rwabaye, araza abwira abapangayi ngo nihagira undi muntu wongera kwishyura Uwera Jean Pierre amenye ko atazongera gukoreramo aha.”
Avuga ko abaturage bamubwiye ko ariko ari we (Jean Pierre) bagiranye amasezerano kandi ari we babonye ahubaka, bamusaba kubafasha gusesa ayo masezerano ngo nawe atazabarega. “ Musasangohe Providence arababwira ngo simburana namwe, nubwo yaba akunda imanza azajye aho ashaka. Ashyiraho akagozi, arahafunga, abaturage kuko bari bakeneye no gukora, anabereka uwo bishyura, bishyura n’ubundi umugore wa Kimenyi Innocent (Mukabaranga), aranabafungurira, njyewe kubera ko ntakunda gukora ibihabanye n’itegeko, nandikiye Musasangohe Providence musaba ko urwo rubanza aciye ruhagaze miliyoni 9 n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na bingahe, ko bitari mu bubasha bwe, niba akeneye gusesa ayo masezerano nagiranye n’abo bantu, yabikoze mu nyandiko? Ntacyo yigeze nsubiza..”
Avuga ko yagerageje no kwandikira Umuyobozi w’Umujyi, ndetse afite kopi z’ibaruwa Bwiza yabashije kubona, ndetse akandikira Meya w’akarere asaba kurenganurwa kuri ako karengane.
Ati “ Ibaruwa ya mbere nandikira meya w’Umujyi nayanditse ku itariki 17 z’ukwa gatatu 2020 nta gisubizo nigeze mbona, indi baruwa ya kabiri nyandika kuri 30 z’ukwa mbere 2020 nandikira Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kubw’impungenge nabonaga z’umutekano mukeya uretse ko ari nawe wari nyirabayazana wawo, ariko nawe ndamwandikira nishinganisha, indi baruwa na none nyimwandikira ku itriki ya 26 z’ukwa gatandatu 2020. Nagiye nandika amabaruwa menshi, hano arahari, nkagenda nanasinyisha no ku Mujyi wa Kigali, urabona ko aya ni amakashe y’uko Umujyi wa Kigali wagiye uzakira no ku murenge bakayakira, ni ibintu ntigeze nihererana, yewe na Meya w’Umujyi nongeye kumwandikira bwa kabiri ….”

Avuga ko yandikiye na njyanama y’umurenge ariko aho hose nta na hamwe bamusubije kubera ko ngo Musasangohe atuma badashobora kumusubiza.
Ashimangira ko akarengane karenze akabanje kabaye ku itariki 15 z’ukwa 10, 2021, “ubwo Musasangohe yasabaga Umujyi wa Kigali kujya gukora ubugenzuzi, ariko ari nanjye wanawandikiye nkusaba kuko hari ikibanza gifite UPI 1363 dusangiye na rya tsinda riyobowe na SSP Kimenyi Innocent kuko Musasangohe yari yarihaye uburenganzira mu magambo bwo kubaka icyo kibanza dusangiye cyari no mu makimbirane turi no mu rukiko kubera ko nari narandikiye n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, n’uw’akarere nagiyeyo turavugana, musaba ko icyo kibanza nta kintu cyakubakwamo mu gihe kikiri mu makimbirane no mu rukiko.”
Avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yahamagaye Musasangohe bari mu biro ahakana ko nta nyubako ihari amwita umunyamatiku kandi barimo kubaka n’amafoto ahari y’uko inyubako zagiyeho.
“Icyo gihe rero Musasangohe amaze gusaba umujyi waje muri inspection usanga koko iyo nyubako nta byangombwa, banandika n’icyemezo cyo kuyikuraho, icyemezo cyari gifite numero 1354, nacyo cyari icyo ku itariki 11 Ukwakira. Icyemezo baragikora, ariko bamaze kugikora Musasangohe ari aho, aravuga ngo Jean Pierre ni wowe waje kwirirwa uhamagaza inzego zose ngo hano mu Murenge wa Gisozi harimo akajagari? Ahita abereka n’iwanjye, hari hangard yari yarahiye muri 2019 isoko rishya, umupangayi akuraho amabati yari yarahiye nk’icumi, yari yamaze gushyiraho amashya, kandi n’ayo mashya bamaze kuyashyiraho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero bahise bamuhamagara araza aravuga ngo ni ukubisenya cyangwa hakishyurwa amande.”
Avuga ko yasabwe kwishyura amafaranga 100,000frw akayishyura muri SACCO kubera ayo mabati akishyura ku itariki ya 6 Mata 2021, ariko Musasangohe ahageze nawe ngo yahise ategeka ko ayo mabati nayo agomba gukurwaho, ubugenzuzi bw’umujyi wa Kigali buhita bumukorera icyemezo gifite numero 1355 banamutegeka guhita asenya iyo hangard.
Ati “ Iyo nyandiko maze kuyibona niteguraga gukuraho iyo hangard, umurenge uza kuyikuraho ku itariki 15 z’ukwa cumi numva nta n’ikibazo byari binteye kuko hari hasanzwe indi hangard ishaje ya kera. Nibwo nyuma y’iyo tariki 15 no gukuraho igikorwa cyategetswe n’umujyi, kuri 24…nakomeje kumva inkuru mu Gakiriro ka Gisozi, zivuga ko Gitifu w’Umurenge, Musasangohe Providence, yavuze ko ibyo nigira byose ashaka kunyemeza, ngo azansenyera nihagire ibuye na rimwe risigara rigeretse ku rindi.”

Yakomeje agira ati “Koko nakomeje kugirango ni amagambo, naje kubona bishyizwe mu bikorwa ku itariki 24 z’ukwa cumi 2021, aragaruka nta kindi cyemezo umujyi wamukoreye asenya inzu zose zari ziri aho zinjizaga nibura 600,000 buri kwezi. Cyane ko narimfite n’umwenda wa banki, izo nzu zamfashaga kwishyura banki, ariko ibyo yabikoze, nabwo uko mbyumva, ngo yari yabisabwe na SSP Kimenyi Innocent, ngo nansenyera amafaranga aho nayakuraga ngo ntabwo nzongera kugira n’umunyamakuru navugana nawe, no kujya mu rukiko ko bitazongera”
Avuga ko ubwo butaka ari ikibanza afatanyije n’umugore we gifite UPI 1362 kiriho amazina ye n’ay’umugore we bashakanye. Yongeraho ko nyuma y’ibyo yegereye inzego zitandukanye zirimo njyanama y’umujyi ndetse na Minaloc ariko aho hose bakaba bataramusubiza. Avuga ko ibi yabikoze nk’uko amategeko abiteganya aho avuga ko mbere yo kugana inkiko ugomba kubanza kugaragaza inzego wiyambaje ngo zigukemurire ikibazo bikanga.
Avuga ko impamvu yasenyewe ari ukubera ko yavuganye n’itangazamakuru akagaragaza inyubako zimukikije zidafite ibyangombwa ariko zidafite ikibazo ariko we akaba yaribasiwe akavuga ko abona nta kindi abona kibyihishe inyuma ari ruswa.
Avuga kandi ko inyubako zose ziri aho nta Autorisation de batir zifite usibye inzu z’amakoperative manini, abandi bose bafite ibyangombwa byatangwaga n’imirenge nawe akaba atekereza ko uwo baguze yari agifite kuko yahawe icyangombwa cyo gusana amaze kugura yahawe n’Umurenge wa Gisozi, tariki 7 Werurwe 2018 kuko atari kugihabwa icyo kubaka kidahari.
Gitifu wa Gisozi we avuga ko abantu bose bagomba gusaba uburenganzira bwo kubaka ku Mujyi wa Kigali, ndetse akaba yaramugiriye inama yo kujya gusaba uburenganzira bwo kubaka Umujyi wa Kigali, ariko undi akavuga ko icyo ari ikinyoma, akavuga ko ndetse mu Ukwakira 2020 yagiye gukoresha inama imbere y’ikibanza cye ari nabwo hari hangard yubakishijemo (Musasangohe) zigera muri enye zidafitiwe ibyangombwa, muri iyo nama akabwira abantu ko yabasabiye uburenganzira ku Mujyi wa Kigali ngo hakorwe amasuku hatazongera gushya.

Avuga ko kugeza ubu uyu muyobozi w’umurenge ndetse n’uw’akagari basigaye baramukomanyirije ku buryo nta rwego agira yiyambaza, nk’aho yiyambaje umudugudu ngo umufashe gukemura ikibazo yari afitanye n’umuturanyi ariko ntihagire igikorwa bakamubwira ngo uyobora akagari yababujije “ngo niwe uzi ibya hariya ngo nzaze abinkemurire. Ndababaza nti ese umuntu ko ahera ku mudugudu akajya ku kagari ajyanye raporo none iy’umudugudu mukaba muyinyimye nzajya ku kagari njyanye iki? Ngo n’ibyo tukubwiye, murabona ko nagerageje kuyisaba nkoresheje inyandiko, ariko na n’uyu munsi ntabwo nigeze nyihabwa, n’ikigaragara ko akarengane kamaze kuva ku murenge, kamanuka ku kagari, kajya ku mudugudu….”
Jean Pierre asaba kurenganurwa ku cyo yita akarengane akorerwa n’abayobozi bakagombye kuba bafite inshingano zo gukundisha abaturage ubuyobozi no kubahiriza amategeko ariko akaba ari bo basa nk’abafite ikintu gisa nko gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi.
Ati “ Uretse ko twe tuzi icyo gukora, ntabwo ikosa ry’umuntu ku giti cye twakitirira guverinoma yacu kuko tuzi byinshi ikora ireberera umuturage, uteshutse ku nshingano dufite inshingano zo kugaragariza inzego nk’uko nagiye nzigaragariza…njyewe nifuzaga ko amakosa umurenge wakoze…inzego zo hejuru zawusaba kunsubirizaho inyubako kugirango nanjye nibone nk’umuturage uyoborwa n’umurenge wa Gisozi, kuko uretse kuba nziko mpafite ibikorwa, ariko ubundi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’umudugudu nta cyizere nkirufitiye. Narwo runyereka ko hari andi mabwiriza ruhabwa yo kutamfata nk’umuturage uri aho ufite ibyo yinjiriza umurenge n’akagari n’umudugudu.”

Avuga ko muri ako karengane yakorewe yahahombeye byibuze miliyoni ziri hagati y’icyenda n’icumi kuko bamusenyeye n’ibikoresho byari biriho amabandi akabitwara kuko bahasenye adahari ndetse nta nteguza.
Gitifu w’umurenge ariko we avuga ko yamuteguje ndetse akamuha iminsi irindwi, ariko Jean Pierre akavuga ko nk’uko yerekana inyandiko z’ibyo avuga, nawe yakwiye kwerekana inyandiko.
Gitifu kandi ahakana ibirego bya ruswa Jean Pierre azamura, akavuga ko ibyo umurenge wakoze byose byubahirije amategeko, Jean Pierre nabwo akavuga ko ayo ari amatakirangoyi “kuko iyo akurikiza amategeko yari gukuraho ibyo umujyi wategetse kuko ari narwo rwego rumukuriye. Ibindi yakuyeho kuri 24 nyuma y’iminsi igera mu icyenda kandi bari bamaze igihe babivuga, nk’umuhuzabikorwa wa DASSO witwa Egide, yari amaze igihe ajya mu Gakiriro gukoresha inama nyuma yo gukuraho ibyo umujyi wabategetse, avuga ko uriya mugabo kuba yaravuganye n’itangazamakuru, tugiye kumwihimuraho, nta buye tuzasiga rigeretse ku rindi”
Jean Pierre avuga ko icyo yahamya agihagazeho n’amaguru yombi ari uko icyo umuyobozi yakora kitubahirije amategeko cyose haba hari ruswa ikihishe inyuma yaba iziguye cyangwa itaziguye, akavuga ko kubihakana ari ibintu atabonera ibisobanuro.
Mu kwisobanura ku kuba Jean Pierre ari we wasenyewe hari abandi bari mu rwego rumwe batasenyewe, Gitifu wa Gisozi avuga ko n’abandi batarasenyerwa nabo bazagerwaho, Jean Pierre akavuga ko ari ukubeshya itangazamakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gisozi ahakana ibivugwa na Jean Pierre
Ku ruhande rwe, Gitifu w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, avugana na Bwiza.com yavuze ko nta karengane kabayeho.
Ati “ Niba mwageze aho ikibazo cyabereye, mwabonye y’uko kiriya gice cyo mu gakiriro cyo haruguru hari koperative ya APARWA ihakorera ihafitiye ibikorwa by’ububaji ndetse n’ibindi bicuruzwa bacuruza ariko bijyanye na Immeuble, murabizi rero hariya hakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro ari nabwo ubona ko Umujyi wa Kigali uhereza APARWA icyangombwa babahaye kubaka mu buryo burimo na gahunda yo kurwanya inkongi y’umuriro. aho rero Jean Pierre avuga ni ahantu hari hafatanye na APARWA, twabonaga hari imbogamizi y’uko inkongi z’umuriro zishobora kongera kuhavuka, ari muri urwo rwego bubatse ibintu tubona nk’akajagari kandi bibangamiye ahakorerwa iyo mirimo.”
Yakomeje agira ati “ Nk’uko mwabibonye kiriya gice cyo haruguru bari batarakigirira umuriro, ariko dukuraho n’ubundi ibyubatswe mu buryo bw’akajagari byegeranye na APARWA kuko ho bahakorera kandi hari n’umuriro w’amashanyarazi, twanga y’uko hashobora kuzatakwa n’aho haruguru hadafite uburenganzira kandi hubatse mu buryo bw’akajagari. Ni muri urwo rwego rero twakuyemo ibyari bihegereye ariko wenda nk’uko abivuga, ntabwo ari we wenyine hari abandi bagize wenda abo nibuka hari nka Association Mont Carmel inahafite ahantu hanini nayo ibyo bari barakoze twarabihagaritse tunabikuraho tubategeka ko babanza kwaka ibyangombwa, rero ni muri urwo rwego twabikuyeho numva nta karengane kandi yaba yarakorewe,”
Ku kijyanye no kuba avuga ko yarenganijwe kubera ko yavugishije itangazamakuru, Gitifu wa Gisozi agira ati “ Ntabwo mpamya neza ko icyongicyo ari cyo…wenda we niko abitekereza, ariko nta muturage urengana kuko yatanze amakuru kuko ni uburenganzira bw’umuturage, ahubwo tuba tunabasaba gutanga amakuru y’ahantu babona ibintu bitameze neza kugirango bikosoke hakiri kare. Ibyo wenda avuga bya Mont Carmel bagitangira kubaka barahagaritswe nk’umwaka umwe ushize, nyuma bongera gushaka kubisubukura turabimenya tujya kubihagarika nta nubwo tuzi niba ari Jean Pierre wari watanze ayo makuru nuko twamenye ko basubukuye ibyo bikorwa tukajya kubahagarika ari nabwo n’abo bose twabahaye integuza kugirango ibyo byose biveho bidakomeza guteza akajagari hariya. Ntabwo rero numva ko hari umuntu wamurenganya ngo kuko yatanze amakuru, ahubwo hakuweho ibintu bitari bifite ibyangombwa kandi twabonaga ko biteje ikibazo kuko byashobora gukurura inkongi y’umuriro…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gisozi mu gusoza yabajijwe icyo agiye gukora ku mpungenge zagaragajwe n’uyu muturage zirimo kuba akomeje guhura n’igihombo, asubiza agira ati “ Icyo tumusaba duhora dusaba n’abandi baturage, ibyangombwa biratangwa, hariya hantu, yajya gusaba ibyangombwa byo kubaka atelier mu buryo babereka inama wabonye ko ari no hafi ya ruhurura bakamwereka aho ayubaka asize umuhanda, kugirango n’abakwiye kubashyiriramo umuriro w’amashanyarazi nabo babafashe ku buryo bakora ibintu bimeze neza. Rero nta yindi nama ni ukubagira inama yo kugana ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukabaha ibyangombwa bakubaka ibintu byujuje amabwiriza kugirango nabo bakore bisanzuye.”
SSP Kimenyi Innocent uvugwa muri iyi nkuru abivugaho iki?
Ku ruhande rwe, avugana na Bwiza.com ku murongo wa telephone, SSP Kimenyi avuga ko ari abantu batanu bafatanyije n’umugore we ahubwo we batanamuzi. Ati ” Twafatanyije n’umugore we turi abantu batanu. twabanye kuva muri 2007 n’umugore we, yaje kumushaka ejobundi njyewe ntanahari. Araza adusaba ko tunagabana turanabimwemerera n’inyandiko arazifite. So sinzi icyo dushaka kumuhuguza. Mubwire niba anashaka ko kuza ngo tugabane tugabane tubimuhe rwose tunganya. Niba duhuza ubutaka naze tunagabane tunganya nawe uhari.
Yakomeje agira ati ” N’urukiko rwaratwandikiye ngo tugabane nawe. Sinzi icyo ashaka kuvuga kumuhuguza. Baramuhuguza bate? ubutaka twabuguze turi batanu, turi muri association, ubwose twamuhuguje gute?”
Akomeza avuga ko Jean Pierre yabareze ahantu hose no muri polisi akorera yahageze no mu rukiko ndetse barwitabye bafite n’umwunganizi.
Ati ” Kandi urukiko rw’ibanze rwarangije guca urubanza kuki ataguhaye imyanzuro y’urubanza? niba tumuhuguza, naho twarahaguze? Rwanzuye ko tumuha amafaranga miliyoni 6 akava mu kibanza cyacu,”
Tumubajije niba yaremeye kwakira ayo mafaranga cyangwa yarayanze, SSP Kimenyi avuga ko yajuriye ahubwo avuga ko ubwo butaka bufite agaciro ka miliyoni zigera mu ijana. ” Tuti ziduhe tuhaguhe nta kibazo…naho ubundi ntabwo dushaka kumuhuguza tumuhuguza se nitwe dushinzwe abaturage twarangiza tukanamuhuguza?”
Abakodeshaga na Jean Pierre nabo barataka igihombo
Uwitwa Mukabarisa Jeanne uvuga ko amaze imyaka itanu akodesha na Uwera Jean Pierre , avuga ko batunguwe n’icyemezo cyo ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa cumi cyazanywe na injeniyeri w’umurenge wagiye abasaba gukuramo ibyabo bakahasenya. Avuga ko basabye integuza ngo bitegure ariko bakabisenya, bagasubirayo no ku itariki 24 bagasenya n’ibyari bisigaye.
Avuga ko kuri ubu bakorera ku gasi n’iyo imvura iguye ibanyagira ndetse batemererwa no gufata shitingi ngo bikingire, agasaba ko barenganurwa niba ikibazo kiri kuwo bakodesha akaba yasobanurirwa agashaka ahandi yakodesha .
Uyu avuga ko kuva mu kwezi kwa cumi basenyerwa kugeza ubu amaze guhomba nka miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda.

Mugenzi we witwa Ntiginama Valentin, avuga ko nawe yakodeshaga na Uwera Jean Pierre akaba yari yarishyuye amezi atandatu. Ati “ hano nari narahakodesheje mpashyira imashini, nari narahakodesheje amezi atandatu narayishyuye, noneho tugana REG, itubwira ko twakora ibisabwa kugirango baduhe umuriro imashini zibashe gukora. Mu by’ukuri twarabikoze dukora installation igezweho, baraza baradusura, bamaze kudusura badushyiriramo umuriro turakora. Maze gukoreramo ukwezi kumwe, ku itariki 15 z’ukwa cumi, umurenge nibwo waje uravuga ngo muhagarike ibikorwa byanyu hasenywe”.

Avuga ko yabajije impamvu basenyerwa kandi ibyo bakora byubahirije amategeko ndetse na installation bakoze ari iyo bategetswe, injeniyeri w’umurenge avuga ko bahari mu buryo butemewe. Avuga ko ku itariki 24 Ukwakira hageze itsinda riyobowe na DASSO n’abandi basore bashinzwe gusenya bakabasohora bakabasaba gusohora ibyabo kandi imashini zidaterurika hagenda bonyine, REG iraza nayo ikuraho cashpower imanura n’intsinga irabijyana.
Ati “ Mu by’ukuri mu byo kugenda, ntabwo twagiye tubona y’uko twumviswe nk’agaciro Umunyarwanda afite nk’ahantu akorera, yujuje ibyangombwa, atanga ipatante akishyura umusoro agakora buri kimwe gisabwa n’itegeko, ariko mu by’ukuri njye ku ruhande rwanjye twagize igihombo…niba twujuje ibisabwa, tukaza tukishyura umuntu, tukagirana contrat, twagirana contrat tugakora, tugatangira gukora kandi ubuyobozi butureba, noneho bwacya hashira iminsi bakavuga ngo nidusenye. Icyo nicyo gihombo twabonye..”
Uyu avuga ko yahombye miliyoni hafi eshanu yakoresheje kugirango gusa atangire gukorera aho hantu ndetse kugeza ubu akaba agihura n’igihombo imashini ze zanyagiwe akaba atarabona n’ahandi yazimurira.
Agakirio ka Gisozi kakunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro, aho bivugwa ko kamaze kwibasirwa nazo nk’inshuro esheshatu mu myaka itatu ishize, iheruka ikaba yarabaye ku itariki ya 17 Kanama 2021 aho yibasiye ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, na za matora nyinshi, hakaba harakunze kuvugwa ko izo nkongi ziterwa n’umuriro w’amashanyarazi.




4 Responses
Gasabo: Arashinja Gitifu wa Gisozi kwiyemeza kuzamusenyera ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi
Hahahahaha gitifu uri aha arasekeje. Ubu koko uzamutse agakinjiro kose,niba ari akajagari koko,ntabwo uyu mugabo ari we wubatse akajagari. Mu nzu zihagazeho zihari,ize zari mu za mbere. Rero tubwire ikindi yaba azira,naho kuba yubatse mu kajagari,si ukuri. Byongeye,ko aturanye n’abandi,iminsi mwaje kwihanangiriza abantu ko nta handi mwageze hatari mu bapangaji be? Ku munsi w’isenya se ko mutasenyeye n’abandi? Nyamara bamwe mu bayobozi dufite ntimuri inyangamugayo. Simbazi mwese,nshingiye gusa ku byo mbona.
Gasabo: Arashinja Gitifu wa Gisozi kwiyemeza kuzamusenyera ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi
Hahahahaha gitifu uri aha arasekeje. Ubu koko uzamutse agakinjiro kose,niba ari akajagari koko,ntabwo uyu mugabo ari we wubatse akajagari. Mu nzu zihagazeho zihari,ize zari mu za mbere. Rero tubwire ikindi yaba azira,naho kuba yubatse mu kajagari,si ukuri. Byongeye,ko aturanye n’abandi,iminsi mwaje kwihanangiriza abantu ko nta handi mwageze hatari mu bapangaji be? Ku munsi w’isenya se ko mutasenyeye n’abandi? Nyamara bamwe mu bayobozi dufite ntimuri inyangamugayo. Simbazi mwese,nshingiye gusa ku byo mbona.
Gasabo: Arashinja Gitifu wa Gisozi kwiyemeza kuzamusenyera ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi
Bazahamagare Ministre Gatabazi na we ubwe, agire icyo abivugaho maze ukuri kuzajye ku mugaragaro abari mu ukuri n’abariganya bose bajye ku mugaragaro
Gasabo: Arashinja Gitifu wa Gisozi kwiyemeza kuzamusenyera ntihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi
Bazahamagare Ministre Gatabazi na we ubwe, agire icyo abivugaho maze ukuri kuzajye ku mugaragaro abari mu ukuri n’abariganya bose bajye ku mugaragaro