Abatuye mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Gasanze, umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo barasaba ko umugabo witwa Bunani Pascal wireze kwicisha ishoka umukobwa wâimyaka 13 wabyawe nâumugore we ko na we yarasirwa mu ruhame.
Uyu mukobwa witwa Agasaro Mwizerwa Promesse yapfuye mu rukerera rwo ku wa 9 Kanama 2023. Bivugwa ko Bunani ukekwa yahise ajya kwirega kuri Polisi, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâumurenge wa Nduba, Ntihanabayo Antoine, yemeje ko Bunani yishe uyu mwana. Mu kiganiro nâUmuseke, yagize ati: âYabanje gukubita nyina ishoka aramukomeretsa, yatatse umwana atabaza abaturanyi. Yumvise ijwi amuhururiza ni uko niko guhita azana aramwica ariko ku bwâamahirwe nyina ntiyapfuye arangije ajya kwirega kuri Polisi.â
Umuturage umwe yatangarije Flash TV ko Bunani akwiye kwicwa. Ati: âIgihano twebwe abaturage dushaka ni uko wa muntu icyaha yakoreye muri karitsiye nkâuko yagikoreye hano muri Nyakabungo, wa muntu bakagombye kumuzana mu nama rusange, twebwe tukisabira igikorwa bagomba kumukorera. Twebwe twasaba nko kumurasa. Wa muntu utekereza kwica na we byamuha isomo, akagira ubwoba.â
Mugenzi we yagize ati: âSi rimwe mu matwi yacu humvishije ko umugabo yishe umugore cyangwa umugore yishe umugabo, ariko uyu mugabo yakabije cyane. Ni yo mpamvu igihano cye ari icyo kumuzana mu ruhame rwâabantu, na we bakamurasa. Nâubuyobozi na bwo burareba, buzamuzane mu bantu. Twebwe ntabwo twajya gukatira umuntu kuko haba hari ikizamwica.â
Uwa gatatu yagize ati: âBari kuvuga ko ari ishoka ariko ntabwo tubizi neza. Igihano keretse bamuzanye mu murenge wa Nduba, tukamwibonera kuko urumva byabaye imbyino, byabaye indirimbo, buri muntu wese uracaho ati âNdakwicaâ. Igihano akwiye rwose ni icyâurupfu, nta kindi gihano, kuko agiye gufungwa akarya ibyo bigori, ubwo rero urumva ko nâundi wese aravuga ati âNzagenda, kuko urugo rubi ni gerezaâ. Bamuzana hano tukagira icyo tumubaza. Bamuzane, bamwicire aho, nâubiteganya avuge ati âRunaka nabonye bamwicaâ.â
Mu Rwanda, igihano cyâurupfu cyakuweho, gisimbuzwa igifungo cya burundu. Giteganyiriza umuntu wishe undi ku bushake.


