Mu kagari ka Burunga, Umurenge wa Ndera mukarere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, hashyinguwe umwana w’umukobwa wiciwe i Nyakagunga mu murenge wa Rusororo nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abantu bivugwa ko na nubu bataramenyekana.
Niyonsenga Marie Louise w’imyaka 16 y’amavuko , yiciwe ahegera urugabano rwa Gasabo na Rwamagana, hafi na Nyagasambu, akaba yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, ku ishuri rya Nyagasambu riherereye mu murenge wa Fumbwe, akarere ka Rwamagana, aho yabaga mu muryango bafitanye isano.
Uyu mwana w’umukobwa, ubusanzwe avuka mu kagari ka Burunga i Ndera aho yashyinguwe, akaba yarishwe kuwa Gatatu mu masaha ya kumanywa, ubwo yari afashe urugendo rujya iwabo mu Burunga , ajyanye ihene 2 yari ashyiriye nyina ngo aziragirire umwe mu bavandimwe.
Umwe mu bagize umuryango wa Niyonsenga witwa Kayumba, avuga ko umurambo wabonetse ejo kuwa kane tariki ya 27 Mata mumasaha ya mugitondo.
Yagize ati “nta gikomere twamusanganye ku mutwe, ariko yari yatewe ibyuma ku mubiri ahasigaye”.
Abishe uyu mwana si ihene bashakaga nk’uko Kayumba akomeza abivuga, ngo kuko zo zacitse bakaza kuzisanga ku muturage utazizi, zirisha ku gasozi, bityo bigakekwa ko yishwe n’abashakaga kumukorera ibya mfurambi gusa.
Uyu mutangabuhamya avuga ko bakibona umurambo bihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano, kugeza ubu abivuganye uyu mwana bakaba bataramenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


