Abaturage basinze basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri Hoteli ya Landmark Suites iri mu Murenge wa wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ihita ifungwa. RBA itangaza ko aba bafashwe na polisi mu masaha ari hagati ya saa sita z’ijoro na Saa kenda. Bafashwe banywa inzoga, babyina, banegeranye. Abafashwe bajyanwe kuri stade ya ULK, bamwe bari basinze bavuga urutava mu kanwa ku buryo byari bigoye ku bavugisha kuko batukanaga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko abafitiwe muri hotel ya Landmark SUITE barimo banywa inzoga amasaha yarenze ku buryo ba nyiri hotel baguwe gitumo batangira gutanga imfunguzo z’ibyumba kuri buri wese bagamije kuyobya uburari. Cyakora byaje kugenzurwa basanga abahawe ifunguzo batari ku rutonde rw’abanditswe bagomba kurara muri iyo hoteli. CP Kabera ati “Iyo uvuganye na ba nyirihoteli barakubwira ngo habaye ubukwe ariko ubukwe bwarangiye saa kumi n’ebyiri ntibuba ngo bugeze saa sita saa saba z’ijoro ubwo polisi yaririmo ikora igikorwa ifatiramo abantu,ikindi iyo urebye ibinyabiziga biri aha ngaha ntabwo ari abantu bari baje gutaha ubukwe kuko bwari bwasoje abantu batashye.” Yakomeje agira ati “Icya gatatu iyo ugeze aha barakubwira ngo abantu bari mu ihoteli bafashe ibyumba,iyo ufashe urutonde rw’abantu 40 bafite ibyumba ugafata abandi barenga 100 bavuga ko bafite imfunguzo z’ibyumba batari ku rutonde bikwereka ibintu byo kubeshya mu buryo buhambaye” Abashwe barenze kuri aya mabwiriza baciwe amande mu buryo butandukanye ndetse hotel irafungwa.



2 Responses
Gasabo: Hoteli yafatiwemo abasinzi basaga 100 bavuga ko bari mu bukwe
Nibyo bagomba guhanwa na hotel ifungwe ahari byaha isomo abasuzugura amabwiriza yo kwirinda covid 19
Gasabo: Hoteli yafatiwemo abasinzi basaga 100 bavuga ko bari mu bukwe
Nibyo bagomba guhanwa na hotel ifungwe ahari byaha isomo abasuzugura amabwiriza yo kwirinda covid 19