Itangazo ryamamaza igurishwa ry'uru rusengero

Gasabo: Pasiteri uvugwaho gushaka kugurisha urusengero no gutera inda abakobwa yikomye itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Umushumba Mukuru w’Itorero Ebenezer, Rev. Past. Nkundabandi Jean Damascène yikomye itangazamakuru nyuma yo kubazwa ku makuru avugwaho yo gushaka kugurisha urusengero ruherereye i Kagugu mu karere ka Gasabo no gutera abakobwa inda.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka ifoto y’itangazo ryamamazaa igurishwa ry’uru rusengero, rigira riti: “Urusengero rugurishwa Kagugu million 400 FRW. Ni runini kuko rwakira abarenga 2000 bicaye neza, parking imodoka 200, garden nini.”

Umunyamakuru wa Kigali Today yabwiwe n’umwe mu bayobozi b’iri torero, ko ari impamo ko hari gahunda yo kugurisha urusengero, gusa ngo barushakamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 kugira ngo bubake urundi rugeretse ku Kacyiru.

Hari umuyoboke wa Ebenezer uvuga ko Past Nkundabandi nta kindi agamije, keretse kurya amafaranga azava muri uru rusengero, kuko ngo n’ubusanzwe hari imitungo y’itorero yagiye yikubira. Arabishingira kandi ku kuba amafaranga miliyoni 300 ari make ugereranyije n’ikiguzi cy’ikibanza no kubaka ku Kacyiru.

Yagize ati: “Kugurisha urusengero ni ubusambo bw’uriya mugabo uruhagarariye, yitwa Jean-Damascène Nkundabandi, ni ukwirira nta kindi kuko ni byinshi yagurishije, twari dufite inka 6 n’intama 10 abakristo bagiye bitanga, zose yarazijyanye, harimo izo yagurishije.”

Uyu muyoboke yatangaje kandi ko uretse uburiganya, Umushumba wabo hari n’abaririmbyi b’abakobwa bo muri iri torero yateye inda, yanga kurera abana babyaranye. Ngo ni ibibazo aba adashaka ko bivugwa mu itangazamakuru, kandi ngo iyo inkuru zitangajwe, agerageza gautanga amafaranga zigasibwa.

Mu rwego rwo gushaka kumenya ukuri kwe kuri aya makuru amuvugwaho, umunyamakuru yahamagaye Past Nkundabandi kumurongo wa telefone kugira icyo ayavugaho, amusubiza ko ari ibihuha, kandi ko nta munyamakuru muzima wakora inkuru nk’iyi. Ati: “Ese ubundi kuki mukunda ibinyoma kurusha gukunda inkuru icukumbuye? Umuntu muzima atara inkuru y’ibihuha?”

Past Nkundabandi yabwiye umunyamakuru ko amakuru y’impamo yayabona mu gihe yajya kumureba ku biro bye biherereye ku cyicaro gikuru cya Ebenezer mu murenge wa Kacyiru.

Itangazo ryamamaza igurishwa ry'uru rusengero
Itangazo ryamamaza igurishwa ry’uru rusengero

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gasabo: Pasiteri uvugwaho gushaka kugurisha urusengero no gutera inda abakobwa yikomye itangazamakuru
    Pastor uramenye nta mushumba igurisha urusengero Imana ntizatume rugurwa ntihakabonekumuguzi.
    Uradushebeje pee ntiwibukuko twitangago hubakwe vaho sigaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *