Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye ukekwaho kujugunya uruhinja mu musarani

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye  Urukiko dosiye y’uwitwa Jeannette Uwera ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarani ari muzima.

Uwera Jeannette yari umukozi wo mu rugo mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo ho mu  Mujyi wa Kigali.Yaje gutwita ariko abihisha  ba nyir’ urugo .

Ku itariki ya 07 Mutarama 2019 nibwo  yabyaye umwana ari muzima aramufata amujugunya mu musarani. Umukoresha we  yumvise uruhinja rurize yaraje  amubaza  aho ashyize umwana  yumvaga arira, aramubwira ngo arabirangije, niko guhita atabaza abantu bashakisha uwo mwana , bamusanga mu  musarani ariko bamukuramo yapfuye.

Mu ibazwa rye, Jeannette yemera icyaha  aregwa , agasobanura uburyo yabyaye umwana ari muzima yrarangiza akamujugunya mu musarani. akavuga ko yabitewe n’ubukene kuko  yumvaga atazashobora kumurera mu gihe  afite n’abandi bana babiri.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwica umuntu ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya Burundu

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *