Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, Innocent Mpariyimana, yaakanye amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere, itariki ya 22 Kanama 2022 mu ma saa cyenda, umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane yatererejwe imbwa ubwo yari ageze mu rugo rw’umuturage agiye kubarura ikamurya.
Ni mu rugo rw’uwitwa Kanani Jean Robert, bivugwa ko yahageze bagafungura igipangu imbwa nayo iba itangiye kumumokera ihita imuruma.
Umwana wo muri urwo rugo ngo yahise asohoka areba uwinjiye asanga ni umukarani w’ibarura, urimo ugerageza kwigobotora imbwa ariko biba iby’ubusa kuko yari yamurumye.
Uyu mwana w’imyaka 8 witwa Shami Kanani, yagerageje kwirukana imbwa ariko ntibyashoboka kuko yasohotse hanze asanga yamaze kumuruma nk’uko tubikesha Kigali Today.
Nyirurugo yahise aza arayimukiza arangije amujyana kwa muganga ku ivuriro ryigenga ryitwa Kira riherereye mu Kagari ka Gasanze.
Gitifu Mpariyimana avuga ko uyu mukarani w’ibarura, Uwimpuhwe Josiane, ari inshuro ya 2 yari aje muri uru rugo kuko mbere yahageze aje gushyira numero y’ibarura ku rugo, akaba yari asubiyeyo kubarura.
Amakuru yari yabanje gushyirwa hanze yavugaga ko yageze kuri uru rupangu bakanga kumufungurira ahubwo bakamushumuriza imbwa bavuga ko nta burenganzira bwo kuhinjira afite.
Ibi ariko Gitifu yabihakanye agira ati “ Rwose ni impanuka yabayeho kuko nta kindi kibazo yari afitanye n’uyu muryango, ahubwo ikigaragara imbwa yamuriye kubera ubwoba yahise agira, ndetse bikaba byatewe n’uko yinjiye ba nyirurugo batari hafi.”
Yongeyeho ko uyu warumwe n’imbwa ameze neza ndetse ko avuye kureba uko yaramutse, akaba yasize bagiye kumwohereza ku bitaro bya Kibagabaga kugira ngo yitwabweho.

4 Responses
Gasabo: Ubuyobozi bwahakanye amakuru avuga ko umukarani w’ibarura yatererejwe imbwa ikamurya
Amakuru y’uwo muntu wariwe n,imbwa yatubabaje cyane.

Sinabivuze se! Hahaha, ngo ntambwa yamuriye, ngo ba nyir’Imbwa ntibari Hafi, Ese Nyiri Kuribwa n’Imbwa we ntazi kuvuga? Nyamara Leta n’Ibe Maso Ataribyo Ubumwe buzaba kw’Izina