Gasabo: Umugabo araregwa gucura umugambi wo kwica umwana yibyariye

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo umugabo washatse kwica umwana we ngo batazamenya ko ari we wamubyaye, afungwa by’agateganyo mu cyumweru gishize.

Ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi yashatse gukorera umwana we, ngo yabyaye uyu mwana akiri umusore atangira kumwihakana kuva yasamwa amaze kuvuka abwira nyina ngo bamwice arabyanga, umwana arakura ashaka kumenya umuryango wa se ariko ukekwa akamwihakana avuga ko atari uwe ahubwo ngo atangira gushaka uburyo yamwica.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ngo abonye umwana amaze kumurega mu rukiko asaba ko hafatwa ADN, amaze kubona ko ibisubizo bije bigaragaza ko ari uwe , ari bwo yaje gushaka umupfumu i Kigali wazamwica bumvikana amafaranga ibihumbi magana ane ( 400,000 frw) aranamwishyura amaze kumubwira ko yamaze kumwica kuko abantu b’iwabo i Rutsiro bamubwiraga ko yapfuye arohamye mu Kivu.

Mu iburanisha, uregwa yemeye icyaha akavuga ko yacuze umugambi wo kwica umwana we, ubwo yazaga i Kigali atanga amafaranga ngo bamwice kugeza ubwo yishyuye azi ko umwana we yapfuye. Akomeza avugako yacuze umugambi wo kwica umwana we bitewe n’urubanza uyu mwana yamuregaga avuga ko ari we se akaba yarifuzaga ko yicwa n’urwo rubanza rukamuvaho.

Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy‘ ubwicanyi, ni icyaha giteganywa n‘ ingingo ya 20 y‘ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *