Umugabo w’imyaka 45 y’amavvuko utuye mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aravugwaho gusambanya umwana w’umuturanyi w’imyaka 3 n’uwe w’imyaka 8.
Aya makuru dukesha BTN TV, yahamijwe n’umugore w’uyu mugabo. Yavuze uko yamenye uburyo uyu mwana w’imyaka 3 yasambanyijwe, ati: “[Yaramutumye ngo] nagende kuzanira biswi Ngenzi, birangiye ngo aragenda arayizana, akiyizana asanga uyu mwana mu nzu, asanga arimo kwambara ikariso, arangije aramubaza ngo Deni ko uri kwambara ikariso bigenze gute? Denise ngo arabyanga ashaka kurira, araceceka. Arangije aramubwira ngo ndabivuga, Denise arangije aramubwira ati ‘none se ntitwarimo dukora udupipi!’ Undi ahita amwihorera.”

Uyu mugore avuga ko nyuma uyu mwana witwa Ngenzi yaje kumubwira ati “Mama! Uzi y’uko Papa na Denise, Denise yambwiye ngo bakoze udupipi!” Avuga ko yahise ahamagara uyu mwana, amubaza uko byamugenze, na we arabimubwira.
Nyuma yo kuganira n’uyu mwana, yahamagaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo arumenyeshe iki kibazo.
Nk’uko uyu mugore akomeza abivuga, si ubwa mbere uyu mugabo yaba avuzweho gusambanya umwana, kuko na tariki ya 1 Mutarama 2021 ubwo yari yiriwe mu kazi mu Gatsata, ubwo yari atashye ageze mu rugo, asanga ikariso y’umwana we w’imyaka 8 mu buriri bwabo. Yabajije uyu mwana icyabaye ntiyamubwira, yongera kumubaza muri Gashyantare 2021, amusubiza ko Se yamusambanyije yasinze.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwageze aho bikekwa ko icyaha cyabereye, ariko umugabo yari yamaze gutoroka. BWIZA yandikiye Umuvugizi warwo kugira ngo imenye aho uru rwego rugeze rukurikirana iki kibazo, ariko ntabwo arasubiza. Naza gusubiza, turabyongera muri iyi nkuru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Gasabo: Umugabo avugwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 n’uwe w’8
Abagabo baragwira buriya koko ayobewe ko gusambanya abana ari icyaha ? aho kugirango amurere , ahisemo kumugira umugose.
bamuhane bihanukiriye