Umusore witwa Niyigena Emmanuel utuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, arasaba abagiraneza kumufasha kubona ubushobozi bw’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 18 asabwa kugira ngo yivuze impyiko ebyiri.
Niyigena mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yatangaje ko iyi ndwara yamufashe muri Werurwe 2022, nyuma yo kurangiza amasomo ya ‘civil engineering’ muri kaminuza ya INES-Ruhengeri.
Yakomeje avuga ko kuva ubwo yatangiye kwivuriza mu bitaro bikuru bya CHUK, ariko ubu ntabwo acyivurizayo kubera ko atagikoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Yagize ati: “Ubu ngubu CHUK navuyeyo, ntabwo ari ho nkiri kwivuriza. Kuko nari ndi kwivuriza kuri mitiweli, iminsi ya mitiweli rero baduha yararangiye. Natangiye kwivuriza muri privé nyine 100% kuri dialyse.”
Uyu musore avuga ko nyuma yo kwivuza izi mpyiko bikanga, abaganga basanze ari ngombwa ko bamuhindurira, bamusaba gushaka uwamuha imwe, ariko ngo nta bushobozi afite bwo kwishyura ikiguzi cya serivisi. Ati: “Narivuje biranga. Nkeneye miliyoni 18 zo kwivuza hano mu Rwanda. Bansabye umuntu 1 wampa impyiko gusa nta bushobozi dufite.”
Niyigena arasaba buri wese ufite umutima w’impuhwe kumutera inkunga, akabasha kwivuza. Ni ubufasha bwoherezwa kuri konti ya Mobile Money ya 0781681910 cyangwa 000486701358677 muri Banki ya Kigali.




