Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu mpera z’icyumweru gishize, ruri aho icyaha cyakorewe, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo wari ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we, Urukiko rukaba rwaramuhamije icyaha maze rumuhanisha igifungo cya Burundu .
Ni icyaha ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyabereye mu rugo rwabo, mu Mudugudu wa Gikingo, Akagali ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku wa 05/01/2023 saa cyenda zishyira saa kumi za nijoro.
Bivugwa ko uyu mugabo yatemye umugore we akoresheje umuhoro ahantu hatandukanye ku mubiri we kugeza apfuye. Uregwa akaba yaremeye icyaha anagisabira imbabazi.
Urukiko rwamukatiye gufungwa burundu nk’uko biteganywa mu ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


