GasaboDist

Gasabo: Uwari ukurikiranweho kwica umugore we yahamijwe icyaha

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we amutemesheje umuhoro.

Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu Murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera nk’uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Icyaha uregwa yari akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 16/10/204 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo kumwaka amafaranga 120,000Frw yari yaramubikije umugore akayamwima, yarangiza akamutema kugeza apfuye.

Ubwo yabazwaga n’Urukiko niba ari we wiyiciye umugore, yemeye icyaha asaba imbabazi Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu. Hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *