Mu ishyamba riri mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, hatoraguwe umurambo w’umukobwa, biracyekwa ko yapfuye amaze gusambanywa.
Umurambo w’uyu mukobwa utaramenyekana amazina, watowe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, aho bamwe mu baturage bavuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena, yatahanye n’abagabo batatu, bagakeka ko aribo bamusambanyije bikamuviramo gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu aganira na Ukwezi, yemeje aya makuru avuga ko abagabo batatu bafashwe, bakaba barimo gukorerwaho iperereza.
Ati “Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri hafi na 40 nibwo twamenye amakuru y’urupfu rw’umukobwa, umurambo we basanze mu gashyamba kari hafi y’umuhanda werekeza za Jali ariko akaba hari mu kagari ka Nyamabuye Abaturage bamaze kutumenyesha amakuru y’umurambo wabonetse mu gashyamba bihutiye kutumenyesha hanyuma”.
Mu gihe hataramenyekana imyirondoro y’uyu mukobwa, umuvugizi wa Polisi atangaza ko iperereza rikomeje n’umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru ngo harebwe niba koko yasambanyijwe.


