Gatsata: Umugabo yagiye kwiba igitoki afatwa n'uruhereko agiheraho- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30, kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, yafashwe ku gitoki yari agiye kwiba mu mudugudu wa Rubonobono, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo.
To

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena, nibwo yabonywe, abantu benshi barahurura baje kwirebera ibitari bisanzwe, dore ko bamwe bumvaga ko habaho icyo abaturage bita Uruhereko ariko ari bwo bwa mbere babyiboneye aho umuntu afatwa ku cyo yari agiye kwiba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwari ugiye kukiba yaje kukivaho nyuma yaho inzego z’ubuyobozi mu kagari zimusabiye imbabazi kwa nyiri igitoki.
t3

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Nyamabuye, Eric Nzabandora yatangaje ko aribo bamusabiye imbabazi kuri nyiri igitoki, mu buryo nabo batazi babona avuyeho, bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko uwitwa Akingeneye yaje akamukozaho igisa n’ihembe babona yikubise hasi.

Gukoma mu mashyi, kumirwa kuri bamwe, kujujura nibyo byarangaga abaturage barebaga uwo musore utari usanzwe uzwi muri ako gace, bamwe bati “Uruhereko rumukozeho” abandi bati “ni isomo ku bajura”.
T2

T3

Ubwo yari amaze kukivaho yikubise hasi, arashungerewe hirya no hino

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *