Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kizigiro, ubu ntibari kwitegura ibizamini by’igihembwe cya mbere kimwe n’abandi bazira ko birukaniwe kudatanga amafaranga y’ishuri, mu gihe nyamara Minisiteri y’Uburezi iherutse kwanzura ko nta mwana ukwiye kubuzwa uburenganzira bwo kwiga kubera kubura umusanzu uwo ari wo wose utangwa n’ababyeyi,
Bamwe mu bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 baganiriye na radiotv10 dukesha iyi nkuru, nyuma yo kubasanga batagiye kwiga kandi ari igihe cyo kwiga, hifujwe kumenya impamvu yabyo batangaza ko birukaniwe amafaranga y’ishuri.
Nyamara Munyurangabo Patrick w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rubona aba bana bigamo, avuga ko nta mwana n’umwe wigeze yirukanirwa amafaranga y’ishuri ayari yo yose.
Tariki 28 z’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2016 Minisiteri y’uburezi yandikiye ibaruwa abayobozi b’uturere twose ibibutsa ko nta mwana ukwiye kubuzwa uburenganzira bwo kwiga kubera umusanzu uwo ari wo wose utangwa n’ababyeyi.Iyi Minisiteri yasabiye ibihano abayobozi b’amashuri barenga kuri ayo mabwiriza.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya