Abagize ishyirahamwe GTC (Gatsibo Technician Company), bateguye igikorwa cyo gushyimira umwanya mwiza Akarere ka Gatsibo kabonye mu mihigo y’ umwaka w’i 2015-2016.
Iki gikorwa cyo gushimira iyi ntsinzi kizabera mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kabarore mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Nzeli 2016 , gitangira saa tatu.
Gushyira mu bikorwa ibyemezo byavuye mu nama abanyamuryango ba GTC bagiranye n’ Akarere ka Gatsibo bikubiyemo ihame ryo kwambara umwenda umwe w’ akazi (uniform) ndetse no kwishimira umwanya wa 11 aka karere kabonye mu mihigo iherutse kweswa mu rwego rw’ igihugu nibyo bizaranga uyu munsi mukuru.
Abahagarariye inzego z’ Akarere, Umurenge ndetse n’ abayobozi ba polisi mu Karere ka Gatsibo nibo bazitabira iyi nama rusange y’ Abatekinisiye bibumbiye mu ishyirahamwe GTC.
GTC igizwe ahanini n’ abubatsi, abafundi kandi bakaba bafite ibikorwa bitandukanye bakoze birimo inzu ndetse n’ ibi bizamurikirwa abayobozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


