Abaganga bavuga ko iki kibyima cyageze ku mwanya ndangagitsina kigomba kubagwa

Gatsibo: Arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we w’imyaka 8

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Mageza Esdras utuye mu kagari ka Bukomane, umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko, Uwimpuwe Alice, utegereje urupapuro rumwohereza kujya kwivuriza mu Buhinde.

Uyu mubyeyi asobanura ko umwana we yavukanye akabyimba mu kibuno, karakura gafata igice kinini cy’inda, kagera mu mwanya ndangagitsina, ubu akaba aribwa bikomeye.

Ibitaro bya Kiziguro uyu mwana yavurirwagamo tariki ya 20 Ukuboza 2022 byamuhaye urupapuro rumwohereza (transfer) mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, na byo bikaba biteganya kumwohereza mu Buhinde kugira ngo azabagwe iki kibyimba.

Mageza yatangaje ko abaganga bamubwiye ko kugira ngo uyu mwana azavurirwe mu Buhinde, asabwa kuzitwaza amafaranga y’u Rwanda byibuze miliyoni 10 (10.000.000 Frw).

Uyu mugabo asobanura ko nta bushobozi afite bwo kubona aya mafaranga. Arasaba abagiraneza kumufasha, amafaranga yaboneka, ibitaro bya Kanombe bikamuha ‘transfer’, akajyana umwana we mu bitaro byo mu Buhinde.

Uwaba ashaka kumufasha, cyangwa kuvugana na we kugira ngo asobanukirwe birushijeho, yamubonera kuri nimero ya telefone: 0786000815 imubaruyeho kuri Mobile Money.

Abaganga bavuga ko iki kibyima cyageze ku mwanya ndangagitsina kigomba kubagwa
Abaganga bavuga ko iki kibyima cyageze ku mwanya ndangagitsina kigomba kubagwa

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gatsibo: Arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we w’imyaka 8
    ARABABAJE PE KUYABONA NTIBYOROSHYE RETA NI UMUBYEYI IMUFASHE IHAMAGARE UMUGNGA AMUSANGINO NAHUBUNDI UWO MWANA ARADUCIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *