Gatsibo:Barashinja abagabo gushukisha abana b’abakobwa inzoga yitwa umurage

Sangiza iyi nkuru

Abatuye umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo barashinja abagabo n’abasore gushukisha abana b’abakobwa inzoga yitwa umurage. Ibi ngo byaba binakorerwa n’abana biga mu mashuri yisumbuye.
Abaturage bemeza ko iyo nzoga ubu yabaye igikoresho ku bagabo bashaka gushora abakobwa mu busambanyi. Ngo babanza kuyibagurira muri butike ziri muri ako gace bakabasindisha. Kuwa gatanu ushize, abana bari mu kigero cy’ imyaka 15 na 16 banyweshejwe iyo nzoga barasinda ntibabasha kujya mu ishuri, nk’uko byemezwa n’umwe mu bana biga kuri GS Nyabisundu.
Agira ati, “Abakobwa babiri biga mu wa kabiri n’undi wiga mu wa gatatu banyweye umurage barasinda ntibabasha kugera ku ishuri. Babafatanye n’abagabo bari bayibahaye ariko abo bagabo bariruka barabuze kugeza n’ubu ntibaraboneka”.
Akomeza avuga ko ubusanzwe abanyeshuri bakundaga kuyinywa muri week end batize, kandi abasore bakunda kuyiha abakobwa bababwira ko karyoshye bamara kuyisinda bakaryamana nabo.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko iyo nzoga yitwa umurage kuba yifashishwa n’abashuka abakobwa bihangayikishije, bakemeza ko hafashwe abo kuko bari bambaye impuzankano ariko abagabo bayifashisha mu gushuka abakobwa.
Mukankuranga Alphonsine ni umwe muri abo babyeyi yemeza ko iyo nzoga iryohera kandi ikaze ku buryo uyinyoye aba yataye ubwenge. Agira ati “iriya nzoga n’abagore ubwabo barayinywa bagasinda. Bayigurirwa n’abagabo bamara guta ubwenge bakabasambanya, none ibaze nawe kuyiha abana, bo ntibanywa nyinshi abagabo bayibaha bavuga ngo iraryoshye ariko bagamije kubasindisha.
Nubwo ngo bibatera impungenge nk’ababyeyi bajyaga bumva babivuga ariko kuwa gatanu ngo nibwo batangajwe no kubona utwana tw’udukobwa bayihaye tugasinda. Cyakora ngo ubuyobozi bwamenye amakuru bariya bana batarabangiza, ngo kuko bari bataye ubwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi burasaba urubyiruko kwirinda ibiyobwenge abantu bakuru bakabasaba kwirinda guha abana inzoga. Twagirayezu Syprien ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabisindu, yemeza aya makuru. Agira ati “Nibyo, kuwa gatanu twamenye amakuru y’uko hari abana batatu b’abanyeshuri bari kumwe n’abahungu babiri umwe ufite imyaka nka 30 undi ufite 28 barimo guha inzoga abo bana. Twahise tujya aho dusanga ari byo banyweye inzoga yitwa umurage basinze. Abo bahungu bahise biruka dufata abo bana babiri bafite imyaka 15 undi 16 tubashyira ababyeyi babo naho abahungu barabuze na n’ubu turacyabashakisha”.
Mu guhangana n’iki kibazo, ubuyobozi bwaganiriye n’urubyiruko, barugira inama yp kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha, kandi abakuru nabo bakirinda kubiha abana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo kandi buvuga ko bugiye kutangira gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitemewe, kuko bikurura amakimbirane mu miryango biturutse ku businzi. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa mary, ati “ ayo makuru y’abana banyweshejwe inzoga nibwo tuyamenye ariko tugiye kubikurikirana kandi twigishe abaturage ko bagomba kwirinda kunywa izo nzoga zibasindisha zishobora gutuma bamwe muri abo bana bata amashuri abandi bakaba baterwa inda zitateguwe. Tuzigisha kandi abo baturage nk’uko dusanzwe tubikora, kwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe akenshi ziva muri Uganda”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *