Gatsibo/Gitoki: Barashinja gitifu kubishyirira mu byiciro by’ubudehe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo Midugudu ya Nganji na Gikomero mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kabo, Muhire Etienne ari we uri kubishyirira mu byiciro by’ubudehe.

Umwe muri aba baturage, Jean Bosco Nzabonimpa kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2020 yatangarije BWIZA ko bafite ikibazo cy’uko Gitifu Muhire abashyira mu byiciro by’ubudehe biyajyanye n’ubushobozi bwabo.

Nzabonimpa ati ” Twabwiye Gitifu Muhire ko tudashoboye icyiciro cya B. Nka njye ndi umuhinzi usanzwe, nta mibyare ngira yewe simpinga ngo nsagurire isoko. Nabwiye gitifu ko ntakwiriye iki cyiciro ariko arabyanga kandi biba byemejwe n’inteko y’abaturage. Ibi ngo ni ukugira ngo aka gace katagaragaramo abakene.”

Avuga ko iki kibazo agisangiye n’abandi baturage bamwe azi barimo: Rubanda Anastase, Niyitanga Alphonse na Dativa Mukahigiro nabo batuye muri iyi midugudu yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomane , Muhire Etienne yahakanye ibivugwa n’aba baturage. Yabwiye BWIZA ko abaturage bari gushyira mu byiciro by’ubudehe abaturage hagendewe ku mabwiriza.

Gitifu Muhire ati ” Ayo makuru siyo. Ibyo gushyira abaturage mu byiciro twarabihuguwe, tunabihugura abaturage. Abo batishimiye ibyiciro ni abashaka kujya mu bitajyanye n’ubushobozi abaturage bagenzi babo babaziho.”

Muhire avuga ko abaturage badakwiriye kugira impungenge kubo bemerewe kujurira igihe baba baona bahawe icyiciro kitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Muri iki gihe hari gahunda yo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe ari byo: A,B,C, D na E. Bamwe bumvikana bavuga ko banyuzwe n’ibyiciro bahawe mu gihe abandi bavuga ko batanyuzwe ndetse ko bazajurira.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gatsibo/Gitoki: Barashinja gitifu kubishyirira mu byiciro by’ubudehe
    Nimushaka mwicecere, abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze guhakana amakosa bakora bivuye inyuma kandi baba bayakoze, EX: mu mudugudu wa kabeza, akagari ka cyasemakamba, mu murenge wa kibungo, akarere kangoma, ariko sociale w’akagari yaraje asanga abaturage bashyize abantu mu kiciro cya (D), arangije aravuga ngo izi za (D) ndazijyanahe ? kwande? mu karere? yahise ahamagara gitifu w’akagari, amanukana n’ukuriye DASSO mu karere n’abandi bayobozi, nibwo gitifu w’akagari yahise ategeka mudugudu ngo << ntimugire umuturage murenza muri (C), ikindi n'uko mudugudugu hari aho yagiye akoresha ikimenyane, urugero ni nkaho hari ingo zifite umusaruro mbumbe w'ukwezi uri hejuru y'ibihumbi magana abiri yemwe izo zigisha abana babo mu mashuri yigenga, zashyizwe mu cikiro cya (C), ibyo bigakorwa mudugudu abireba ntagire icyo akora, nyamara bakarenga bagafata wa muturage ujya guca incuro muri izo ngo zifashije, bakamushyira mu kiciro kimwe nawe cya (C). ikigaragara n'uko akarere kaba kabyihishe inyuma kuko niko kaba kahaye amabwiriza ubuyobozi bw'inzego z'iabanze, kuko nabahaye urugero rwa SOCIALE wavuze ngo izi za (D) ndazitwara he? , kwande? mukarere? bigaragara ko nabo baba batumwe. ibyomvuze muri iyo nkuru ni ukuri niko byagenze gusa igihari cyo mubibabajije babihakana.

  2. Gatsibo/Gitoki: Barashinja gitifu kubishyirira mu byiciro by’ubudehe

  3. Gatsibo/Gitoki: Barashinja gitifu kubishyirira mu byiciro by’ubudehe
    Ndumva biri hose pe no mu Karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi akagari ka Karama umudugufu wa Karama badudhyize mu byiciro ku ngufu wavuga ngo uzajye kujurira ntabwo byoroshye ubanza ari amabwiriza baba bahawe.

  4. Gatsibo/Gitoki: Barashinja gitifu kubishyirira mu byiciro by’ubudehe
    Ndumva biri hose pe no mu Karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi akagari ka Karama umudugufu wa Karama badudhyize mu byiciro ku ngufu wavuga ngo uzajye kujurira ntabwo byoroshye ubanza ari amabwiriza baba bahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *