Abaturage bo mu murenge wa Gasange ho mu karere ka Gatsibo baravuga ko murenge wabo ariwo murenge wonyine mu karere utagira amazi, ibi bikaba bibagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi ari kimwe mu bibazo bibugarije kuko bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi yo mu bishanga ndetse akenshi bagakoresha ay’imvura iyo yaguye bityo bakaba bavuga ko babangamiwe no kuba batagira amazi meza.
Umwe mu batuye uyu murenge agira ati”nta mazi meza tugira mu murenge wacu wose. Rimwe na rimwe dukoresha amazi yo mu bishanga cyangwa y’imvura bikanatugiraho ingaruka.”
Ingaruka z’iki kibazo cyo kubura amazi muri aka gace, cyemezwa na bamwe mu bakozi bo ku kigo nderabuzima cya Gasange bavuga ko umubare munini w’abarwayi bakira ari abarwaye indwara ziterwa n’amazi mabi harimo n’indiririzi zo mu mara.
Matabaro Theophile, umwe mu bakozi bo kuri icyo kigo nderabuzima avuga ko umubare w’abagana ibitaro bivuza indwara ziterwa n’amazi mabi ugenda uzamuka uko bukeye n’uko bwije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene atangaza ko iki kibazo kizwi ariko giterwa ahanini no kuba nta ngengo y’imari ihagije baba bafite yo kubaka amavomero ahagije. Akomeza avuga ko mu iki kibazo kitazakemuka vuba mu gihe nta mafaranga ahari yo kubaka amavomero mu tugari dutandukanye tw’aka karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


