Gatsibo: Umugabo akurikiranyweho kwiyicira umugore akiregura avuga ko ari amadayimoni yamwishe

Sangiza iyi nkuru

Mu  Kagari ka Mamfu , Umurenge wa Muhura ho mu  Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo witwa   Ndahayo Philibert ukekwaho n’ Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugore  we witwaga  Uwamariya Delphine  wahengereye baryamye, amunigisha umusego, kugeza ashizemo umwuka. Ibyo bikaba byarakozwe mu ijoro ryo ku itariki 10 Mata 2018.

Mu myiregurire ye  Ndahayo Philibert avuga ko umugore we yishwe n’amashitani, aho vuga ko  yabonye abagabo babiri binjira mu cyumba we n’umugore we bari baryamyemo, aba bagabo bambaye masques, maze umwe akamufata akamuniga undi nawe akaniga umugore, kugeza ashizemo umwuka.

Nk’uko Ubushinjacyaha bukuru bubicishije ku rubuga rwabwo bubitangaza, Ndahayo ngo avuga ko bari basanzwe bagira ibibazo byo guterwa n’ amadayimoni ko ari nayo yahitanye umufasha we.

Bisabwe n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwemeje ko afungwa by’agateganyo muri Gereza ya Rwamagana, kugira ngo dosiye  inonosorwe, inafatirwe umwanzuro.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *