Gatuna: Habereye imyigaragambyo yamagana itabwa muri yombi ry’umuvunjayi w’Umugande

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 21 Ukuboza ku mupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda habyukiye imyigaragambyo ikomeye yamaze amasaha atatu Abagande bamagana itabwa muri yombi rya mugenzi wabo wafatiwe mu Rwanda.

Igipolisi cy’u Rwanda cyemeje aya makuru mu kiganiro cyihariye cyagiranye na The New Times, kivuga ko imyigaragambyo yatangiye saa mbiri z’igitondo ikamara amasaha agera kuri atatu, aho abigaragambya bakoresheje amabuye mu gufunga inzira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abigaragambya bavugaga ko bari kwamagana itabwa muri yombi ry’umuvunjayi w’Umugande, Justus Tweyogere, ufungiye mu Rwanda.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, ACP Theos badege, yemeje ko Tweyogere yatawe muri yombi kuwa 16 Ukuboza ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuvunja mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

ACP Badege yongeyeho ko ikibazo cya Tweyogere kiri gukurikiranwa binyuze mu nzira zisanzwe z’ubutabera.

Yakomeje avuga ko ambasade ya Uganda mu Rwanda yabimenyeshejwe akimara gutabwa muri yombi kandi ko asurwa n’umuryango we n’abakozi ba ambasade ndetse abasha kubonana n’umunyamategeko.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko uyu mugande yatawe muri yombi ari kumwe na mugenzi we w’Umunyarwanda bakora akazi kamwe witwa Aime Chaste Nyirishema nawe ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uko byari byifashe ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa kane, itariki 21 Ukuboza 2017

Hari hashize ukwezi na none uyu Tweyogere ahaswe ibibazo n’Igipolisi cy’u Rwanda nyuma y’uko yari yambutse umupaka yinjira mu Rwanda afite amafaranga arenze 10,000$ yemewe kwambutsa umupaka kandi Atari yabimenyesheje nk’uko bisabwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Yaje kurekurwa nyuma asubira I Kabale muri Uganda amaze kwerekana bimwe mu bimenyetso by’uko yahererekanyaga amafaranga no kugaragaza ko afitanye ubufatanye n’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda.

Icyo gihe akaba yarasabwe kujya yubahiriza ibiteganywa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Nubwo kuri ubu umupaka wongeye gukora, haracyari impungenge ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Uganda ku mpamvu umupaka usanzwe ubaho akazi kenshi wafungwa n’abaturage.

Igipolisi cy’u Rwanda kikaba cyavuze ko bagenzi babo bo muri Uganda bijeje ko batangije iperereza kuri iki kibazo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *