Gatuna: Haravugwa Umunyarwanda warashwe agerageza kwinjira muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Rwanda kuri uyu wa Kane cyarashe Umunyarwanda wageragezaga kwambuka ajya muri Uganda ku mupaka wa Gatuna nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Chimpreports avuga.

Ibi ngo byabereye mu Kagali ka Rushaki B, ahitwa Nyinamuronzi, mu mujyi wa Katuna.

Uwarashwe bivugwa ko yitwa Ndahimana Innocent ngo yarashwe ukuboko kw’iburyo n’abapolisi b’u Rwanda arakomereka kuri ubu akaba ari kuvurirwa muri Katuna Medical Clinic.

Impamvu y’iraswa rye ntabwo yahise imenyekana ariko Abanyarwanda babujijwe kujya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.

Ni muri urwo rwego Bwiza.com yifuje kumenya byinshi kuri aya makuru, ihamagara ushinzwe kuvugira Igipolisi cy’u Rwanda avuga ko nta makuru abifiteho agiye kuyashaka. Gusa ubwo inkuru yandikwaga yari atarasubiza.

Muri Werurwe nibwo abayobozi b’u Rwanda baburiye Abanyarwanda bababuza kujya muri Uganda kubera umutekano wabo utizewe. Ni nyuma y’uko hakomeje kugaragara benshi muri bo bagiye bafatirwa muri Uganda bagahohoterwa ndetse bamwe bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Abanyarwanda bamwe baturiye umupaka bakomeje kwinjira muri Uganda bakoresheje inzira zitemewe bajya muri Uganda gushakisha bimwe mu bicuruzwa bahakuraga ku giciro gito ugereranyije no mu Rwanda ari nako basohora ibindi bagurisha menshi muri Uganda ugereranyije no mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *