Gatuna: Uruhinja rutaragenywa rwasanzwe mu murima ruri mu mufuka

Sangiza iyi nkuru

Umwana utaragenywa yasanzwe mu murima w’imyumbati mu gace ka Gatuna ku ruhande rwa Uganda mu karere ka Kabale ruri mu mufuka.

Umuturage warubonye bwa mbere, Sanyu Asumpta uhatuye akaba asanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima ahita arugeza kuri polisi nk’uko Umuvugizi wayo mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangarije Chimpreports.

Yavuze ko ” Sanyu yasanze umwana ari mu mufuka ari kurira. Yarushyize mu myenda ahita aruzana kuri polisi ya Katuna. OC yahise arujyana ku kigo nderabuzima cya Kamuganguzi ya III, abaganga bararugenya bahita barujyana mu Bitaro bya Rugarama ubu ruri kwitabwaho.”

Maate avuga ko ukekwaho kujugunya uyu mwana bamaze kumufata. Ni uwitwa Natukunda Anicent w’imyaka 20 utuye mu gace ka Rubaya wabyaye kuwa 22 Gashyantare 2021, akajugunya uwo mwana.

Mu ibazwa, yemeye icyaha avuga ko uyu mwana yamujugunye kuko atari kubasha kumwitaho bitewe n’uwamuteye inda, wavuze ko nta bufasha azamuha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *