Gaza.Lisansi yo guhungisha abarwayi yabaye ikibazo

Sangiza iyi nkuru

lisansi yo gukoresha hajyanwa abarwayi bamaze gukomerekera mu ntambara ya Israel na Palesitina (Gaza) , yabaye ikibazo aho ibitaro bya Al Shifa biri mu ntara ya Gaza barimo gushaka uko uko byabitaho abandi bakajyanwa ahandi.

Kugeza ubu umuryango utabara imbabare Croix Rouge ikomeje guhura n’inzitizi z’uko badafite lisansi ihagije yo gukoresha mu modoka zitwara abarwayi imbere muri Gaza, kugirango zibahungishe intambara ikomeje gufata indi ntera.

Misiri ni cyo gihugu gihanzwe amaso ngo kibe cyakohereza imodoka z’ubutabazi ariko nanone ikaba itizeye umutekano wazo.

Abarwayi bagera muri 600 barimo 27 bamerewe nabi cyane mu bitaro bya Shifa, aho ingabo za Isiraheli zinjiye muri iki cyumweru .Ubwinshi bw’aba barwayi rero ngo bwatumye amikoro aba macye cyane.

Brennan yasobanuye ko icyakora n’ubwo bimeze gutyo baticaye ahubwo hari gushakishwa ubundi buryo mu rwego rwo kwita ku baturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibitera bya Israel.
Mu bazabanza guhungishwa nihaboneka ubushobozi , harimo impinja n’abakuze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *