Gen Andrew Rwigamba wari Umuyobozi muri Minisiteri w’Ingabo ndetse wanabaye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kugera mu 2009, yitabye Imana azize uburwayi aho yivurizaga mu gihugu cya Misiri.
Andrew Rwigamba yasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda mu 2013, afite ipeti rya Brig. General, ubu akaba yari umukozi muri Minisiteri y’ingabo.
Gen Rwigamba yivurizaga mu bitaro ‘Cairo International Medical Center’ ngo akaba yazize uburwayi butatangajwe ariko ngo yari amaranye iminsi.


