Mu gihe urubanza rwabo rwaberaga mu mwiherero kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2016, Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi 27 bose basabiwe igifungo cya burundu.
Umushinjacyaha wa Leta y’u Burundi, yakomeje gusobanurira abacamanza ko uko ari 28 bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi, bari bahuriye ku mugambi ndetse ko bakwiye igihano kimwe cyo gufungwa burundu bakamara n’imyaka 20 nta kazi ka Leta bakora.

Yakomeje avuga ko n’ibyangijwe byose kuva muri Mata ubwo imyigaragambyo y’abamagana Nkurunziza kuri manda ya 3 byashyirwa ku gahanga k’abo bashakaga guhirika ubutegetsi.
Ibyangijwe byose bikaba byakwishyurwa amafaranga y’amarundi asaga miliyari 6.
Uko ari 28 basabiwe icyo gihano, 2 muri bo ntabwo bari bitabye urukiko, 3 bakaba bemera ibyo bashinjwa byose abandi 23 basigaye ntibemera icyaha na kimwe mu byo bashinjwa.

Gén Cyrille Ndayirukiye ushyirwa ku isonga ry’abateguye uwo mugambi, Général Hermenegilde Nimenya, hamwe na Général Zenon Ndabaneze, nibo bemera icyaha cyo gucura umugambi ariko bose bakavuga ko nta cyaha kirimo, ko bashakaga gukingira amahame shingiro hamwe n’amasezerano y’i Arusha.
Bose uko ari 28 basabiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose mu gihe bajuriraga ibihano ubushinjacyaha bwari bwabasabiye mbere, abari basabiwe gufungwa burundu bari 4 harimo aba 3 bemera icyaha, abandi bagenda bahabwa imyaka harimo n’abari bagizwe abere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


