Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) yasabye igisirikare ko ingabo z’impande zombi zihanganye zakwihuriza hamwe kugira ngo intambara ikomeje muri Sudani ihagarare, kandi hizerwe ko amahoro azaramba mu gihugu hose.
Mu butumwa bw’amajwi bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, yagize ati: “Turarwanira Sudani, ariko abasigaye (avuga ingabo za Sudani) barwanira ubuyobozi.”
Yasabye ko umuyobozi w’ingabo za Sudani, Abdel Fattah Al-Burhan, yavanga mu gisirikare cy’igihugu abarwanyi ba RSF kugira ngo amakimbirane agabanuke mu gihugu mu gihe ahakana ko ingabo ze ari zo zatangije intambara.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga, Gen Dagalo yavuze ko ubu umubare w’ingabo ze wikubye kabiri.
Igisirikare cya Sudani ntikirasubiza icyifuzo cya Gen. Dagalo bakunze kwita Hemedti cyo guhuza ingabo z’impande zombi.
Abaganga muri iki gihugu bavuga ko abantu barenga 3.000 bapfuye abandi ibihumbi barakomereka kuva intambara yaduka muri Sudani muri Mata hagati y’ingabo za Sudani n’iz’umutwe witwara gisirikare wa RSF.
Amasezerano menshi yo guhagarika imirwano yagizwemo uruhare na Arabia Saoudite na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyashoboye guhagarika ihohoterwa muri iki gihugu.
Ikigereranyo cya Loni, kivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 4.8 bavanywe mu byabo n’intambara ibera muri Sudani.


