Gen David Sejusa yararozwe ararusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane taliki 21 Mata 2016, nibwo uwahoze ari maneko ukomeye muri Uganda, Gen David Sejusa yateguye ibirori yishimira ko yavuye muri gereza akanarokoka uburozi.
Nyuma yo kurekurwa n’urukiko rukuru rwa Kampala, aho yashinjwanga kwikura ku nshingano, kuri uyu wa kane nibwo yahurije hamwe umuryango n’inshuti ze mu rugo iwe iNkoma bishimira ko ataguye muri gereza cyangwa ahitanwe n’amarozi.

Gen-Sejusa
Gen David Tinyefuza

Mu bashyitsi bari bitabiriye ibyo birori harimo umuyobozi w’ishyaka rya FDC, Kiiza Besigye ndetse na meya (Mayor) wa Kampala Lord, Arias Lukwago n’abandi banyapolitike batavuga rumwe na Leta.
Lukwango yatangaje ko impamvu nyamukuru y’ibyo birori bya mugenzi we, ari ukwishimira uburyo yafunguwe kandi akarokoka ubwicanyi bwari bwamuteganyirijwe mu gihe yari yitandukanyije na Leta
Gen Sejusa yabwiye abashyitsi ko ishyaka riri ku butegetsi NRM, ryamugambaniye ngo yicwe arozwe ubwo yari yoherejwe mu Bwongereza (UK) ariko ararusimbuka.
Yakomeje avuga ko kandi kuba yarasohotse muri gereza ari ubuntu Imana yamugiriye ko nta bundi buryo yari gukoresha ngo arokoke imigambi mibisha yari yapangiwe.
Ubusanzwe Sejusa yatawe muri yombi ashinjwa kwikura ku nshingano no bikaba byaravuzwe mu bitangazamakuru ko yashwanye na Leta ya Museveni nyuma yo kwandika impapuro zigumura abandi zivuga ko Museveni yaba akomeza kwikiza bamwe mu basirikare bakomeye n’abanyapolitiki kugirango azasimburwe n’umuhungu we Brig Gen Muhozi Kainerugaba nta nkomyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *