Uwari umuyobozi w’ingabo za Monusco, Gen. Elias Rodrigues Martins Filho, yasoje manda ye, aho kuri uyu wa 22 Ukwakira yambitswe imidari y’ishimwe n’Umuyobozi wa Monusco, Leila Zerougui, kubera akazi yakoze.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yaboneyeho kugeza kuri Gen Elias Rodrigues ikimenyetso cy’uko ashimirwa na Loni, nyuma y’amezi 18 y’imirimo myiza no kubaha inshingano ze yahawe na Loni.
Leila Zerougui ati: “Ndifuza kumushimira, kumushyikiriza ikimenyetso cya Loni, ni ukuvuga umudari. Ni ukubaha ko yakoreye munsi y’amabendera y’uyu muryango ubumbatiye ikiremwamuntu cyose.”
Zerougui kandi nk’uko tubikesha Radio Okapi yakomeje ashima imikoranire ikomeye hagati ya Monusco na FARDC. Ati: “Ndakeka twaragize imikoranire ntangarugero hagati ya FARDC n’ingabo zacu, na Gen Elias ndetse na Gen. Commins, n’itsinda ryose ryakoze hano.”
Leila Zerougui yaboneyeho kwakira Komanda mushya wungirije wa Monusco, Gen. Major Thierry Lion, asaba ko uyu yahabwa ubufasha bwose n’inkunga y’Abanyekongo, ndetse n’imbere muri Loni, haba mu bakozi b’abasivili, abapolisi n’abasirikare.
Yavuze ko Gen Thierry agiye kuyobora ingabo za Monusco by’agateganyo mu gihe hategerejwe igenwa rya Komanda mushya w’ingabo za Monusco uzagenwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.


