Gen Elly Tumwine wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere mbere yo gushyingurwa.
Uyu musirikare waguye i Nairobi mu cyumweru gishize azize kanseri y’ibihaha, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa Mbere.
Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, umufasha we Janet Museveni, abasirikare bakuru mu ngabo za Uganda, abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abo mu muryango wa Gen Tumwine.
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo umurambo wa Gen Tumwine ujyanwa n’indege ku gisekuru cye giherereye mu gace ka Rwemikoma ho mu karere ka Kazo District, ari na ho agomba gushyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.










