Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye, bari hano mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’akazi.

Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje ko Gen Jeje Odongo yazanye n’intumwa zirimo Bagiire Vincent Waiswa usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda na Amb. Arthur Kafeero usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Politiki yo mu karere ndetse na mpuzamahanga.

Byitezwe ko izi ntumwa za Uganda ejo ku wa Kane zizagirana ibiganiro byo ku rwego rwa Minisiteri n’uruhande rw’u Rwanda ruzaba ruyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Muri ibi biganiro intumwa za Uganda zizaba ziherekejwe na Ambasaderi wa kiriya gihugu mu Rwanda, Amb. Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke cyo kimwe na Anne K. Katusiime usanzwe ari ChargĂ©e d’affaires.

Gen Jeje Odongo na bagenzi be baje mu Rwanda nyuma y’igihe u Rwanda rwongeye kugenderana na Uganda, nyuma y’imyaka irenga itatu ibihugu byombi bidacana uwaka.

Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byakemutse nyuma y’ingendo ebyiri Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda hagati ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.

Ni ingendo zakurikiwe n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Kampala ubwo yahitabiraga isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi.

U Rwanda na Uganda mu minsi ishize kandi bagiranye ibiganiro byo ku rwego rwa gisirikare byitabiriwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare ku mpande zombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *