Gen. Kainerugaba akomeje guterana amagambo na Dr. Besigye

Sangiza iyi nkuru

Uguterana amagambo hagati ya Rtd. Col. Dr Kizaa Besigye n’umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba gukomeje gufata indi ntera.

Byatangiye ubwo Besigye yavugaga ku masezerano yahawe muka Gen. Muhoozi, Charlotte binyuze muri kompanyi ye. Wasoma: https://bwiza.com/?Umuhungu-wa-Museveni-yasabye-Besigye-kumurekera-umugore

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020, Gen. Kainerugaba kuri Twitter ( https://twitter.com/mkainerugaba) yazindutse asubiza Besigye wavugaga ko Leta ya Museveni ari guhohotera Abanyayuganda.

Uyu mujenerali ati ” Twavuagana nko ku bijyanye no gusimburana ku kuba perezida n’ibindi birego ikindi gihe. Ntibyaba ari ukubabaza abaturage igihe Museveni yaba atasinze amatora. Ugire umunsi mwiza muzehe Besigye.”

Besigye we yari yagize ati ” Ubu nibasiye NRM cyangwa Museveni kuri ruswa, ububasha, akazu no bijyanye no gusimburana ku kuba perezida. Ibi birankomeretsa n’Abanya-Uganda bose.”

Gen. Muhoozi na Besigye basanzwe batazwiho guterana amagambo. Muri ibi bihe hitezwe amatora, bari kwifashisha Twitter muri iyi migirire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *