Gen. Kainerugaba ashobora gukura ingabo za Uganda zose muri RDC mu byumweru bibiri

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko ibikorwa by’igisirikare byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bigana ku musozo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, Gen. Kainerugaba yavuze ko hashingiwe ku masezerano Leta ya Uganda na RDC zagiranye, ibi bikorwa byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’ bisigaje igihe kitagera ku byumweru bibiri.

Yagize ati: “Operation Shujaa izarangira mu gihe gikabakaba ibyumweru bibiri hashingiwe ku masezerano yacu. Yagombaga kumara amezi 6.” Yongeraho ko nadahabwa amabwiriza mashya, azakura izi ngabo muri RDC, ati: “Nindahabwa andi mabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga cyangwa Umugaba Mukuru, nzakura ingabo zacu zose muri RDC mu byumweru bibiri.”

Ingabo za Uganda ziganjemo izirwanira ku butaka zoherejwe mu ibi bikorwa tariki ya 30 Ugushyingo 2021 nyuma y’ibitero byari bimaze iminsi bigabwa muri Kampala no mu gace ka Beni kari mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

UPDF yemeza ko yashegeshe mu buryo bukomeye ADF, yifatanyije n’ingabo za RDC zizwi nka FARDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen. Kainerugaba ashobora gukura ingabo za Uganda zose muri RDC mu byumweru bibiri
    Harimo akavuyo kabisa! Ibi ntibyagombye gutangazwa n’urwego Muhoozi ariho yuko byagennywe n’abakuru b’ibihugu. Ba minisitiri bashinzwe ingabo cyanga se abakuriye ingabo z’ibyo bihugu nibo bashoboraga kubitangaza. Abaye Rwivanga!

  2. Gen. Kainerugaba ashobora gukura ingabo za Uganda zose muri RDC mu byumweru bibiri
    Harimo akavuyo kabisa! Ibi ntibyagombye gutangazwa n’urwego Muhoozi ariho yuko byagennywe n’abakuru b’ibihugu. Ba minisitiri bashinzwe ingabo cyanga se abakuriye ingabo z’ibyo bihugu nibo bashoboraga kubitangaza. Abaye Rwivanga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *