Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Komanda wa Diviziyo y’izirwanira mu misozi miremire, Maj. Gen. Kayanja Muhanga ni bo bayoboye ibitero byahawe izina rya ‘Shujaa’ biri kugabwa ku mutwe w’iterabwoba wa ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021 ni bwo Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko ku bufatanye n’ingabo za RDC, bagabye igitero cy’indege n’imbunda ziremereye kuri ADF.
Radio Okapi ishamikiye ku butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, ivuga ko ibi bitero byagabwe ku birindiro bine bya ADF muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ingabo za RDC zivuga ko izidasanzwe (special forces) z’ibihugu byombi ari zo zagabye iki gitero kandi zirakomeza guhiga abarwanyi ba ADF kugeza zisenye burundu uyu mutwe w’iterabwoba.
Daily Monitor ivuga ko mu ntwaro zakoreshejwe harimo indege z’intambara za Uganda za Sukhoi 30 zizwiho kunyaruka, zikaba zarashe mu birindiro bya ADF mu mashyamba ya Irumu na Erengite mu masaa munani y’urukerera, zigambiriye kubisenya no kwica Komanda wawo witwa Musa Baluku bikekwa ko ari ho aba.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ababa bapfiriye muri iki gitero cyangwa abakomerekeyemo [babaye bahari] hamwe n’ibyangirikiyemo. Gusa Umuvugizi w’ingabo za RDC, Maj Gen Leon-Richard Kasonga yaraye atangaje ko kubitangaho amakuru mu masaha ari imbere.
Gen Kainerugaba ni we washinze umutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda uzwi nka SFC (Special Force Command), awuyobora inshuro ebyiri mbere y’uko agirwa Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.
Operasiyo Shujaa ni iya kabiri ayoboye mu mateka ye ari mu ngabo za Uganda. Iya mbere ni iyahawe izina rya Lightning Thunder yayoboye mu 2008, yari igamije gufata Joseph Kony washinze umutwe witwaje intwaro wa LRA (Lord’s Resistance Army).


