Gen. Kainerugaba yahawe uburenganzira bwo gukorera ibirori ku mupaka w’u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahawe ubureganzira bwo gutegura no gukorera ibirori ku mupaka w’igihugu cyabo n’u Rwanda.

Tariki ya 27 Gashyantare, Gen. Kainerugaba yatangarije abamukurikira kuri Twitter ko afite icyifuzo cy’uko mu rwego rwo kwishimira ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryabaye mu mwaka ushize, ku munsi we w’amavuko muri Rejiyo ya Kigezi igizwe n’uturere turimo Kabale hazabera ibirori.

Gen. Kainerugaba yasobanuye ko ibi birori yahaye izina rya ‘Rukundo Egumeho’ (Urukundo Rugumeho) ari iby’Abanya-Uganda ndetse n’Abanyarwanda, amenyesha abamukurikira ko azasaba Perezida Kagame uburenganzira kugira ngo bizagende neza ku mupaka wose.

Kuri uyu wa 1 Werurwe, Gen. Kainerugaba yatangaje ko Perezida Kagame na Museveni bamaze kumuha uburenganzira bwo gukorera ibi birori ku mupaka. Ati: “Ibirori byo gufungura umupaka wa Uganda-Rwanda byemewe na Muzehe Museveni na Data wacu Kagame. Tuzagirira ibirori bikomeye ku mupaka.”

Gen. Muhoozi Kainerugaba yizihiza isabukuru y’amavuko tariki ya 24 Mata. Ibirori by’iy’ubushize byabaye mu buryo bubiri; bimwe byizihirijwe mu buryo bwa rusange mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval, ibindi bibera ku biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ibirori by’ubushize kandi byatumiwemo Abanyarwanda barimo Perezida Paul Kagame, cyane ko hari hashize igihe gito Gen. Kainerugaba ahuje ibi bihugu byombi byari bimaze hafi imyaka 4 bidacana uwaka; ari na ho gufungura umupaka wa Gatuna byaturutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *